Uko ikoranabuhanga ryihuta niko turushaho gukenera murandasi,bikaba akarusho kubakoresha murandasi itishyurwa kuko ifasha abantu bingeri zose.
wi-fi yatangiye gukoreshwa mu mwaka 1997,kuba iyi murandasi itishyurwa idakenera imigozi byatumye ikundwa cyane kuko yorohereza abayikoresha,ikaba igera kubantu benshi icyarimwe.
uzasanga ibigo byinshyi byarashyizeho murandasi itishyurwa kuko bifasha kwihutisha imikorere ndetse no gukurura abakiriya muri rusange.
nko mubigo by'amashuri bifite iyi murandasi itushyurwa bibona abakiriya benshi ugereranyije naho itaboneka,
imodoka zitwara abagenzi,indege,amahoteri,n'ibindi...
company y'indege yitwa Aircell niyo iyoboye izindi mukugira murandasi itishyurwa mundege zayo.izindi ndege harimo American airline,Delta airline na virgin American airline.
organisation yitwa wi-fi alliance niyo ifite wi-fi mumaboko yayo.wi-fi ni izina (registered trade mark)ikaba isobanurwa nka (wireless local area network)(WLAN)wi-fi birahinnye mumagambo arambuye wi-fi ni wireless fidelity ikaba ishingiye kuri institute of electrical and electronics engineers.
nubwo iyi murandasi itushyurwa ikunzwe cyane ariko yorohereza aba hackers mukuba bashobora kwinjira mumabanga yukoresha iyi murandasi itushyurwa.
ni nziza yihutisha akazi ariko ifite ingaruka kubuzima bw'umuntu,amakuru dukesha Global Healing center atubwira ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bamara umwanya munini kuri wi-fi bagenda bahura n'ikibazo cyo kubura ibitotsi kandi ibi iyo bikomeje bikabaviramo indwara yitwa insomnia.
biteye ubwoba kuko ugiye kubona ko wi-fi urebye nabi yagutera cancer yo kubwonko ,wakibaza uko bigenda, iyo uraranye telephone hafi yawe kumutwe kandi waruri gukoresha wi-fi electromagnetic radiation zituruka muri iyo telephone ufite ziragenda zigakora kubwonko,uko bigenda byiyongera ubikora kenshi bishobora kukuviramo kuzana ibibyimba kubwonko
kandi kuba kuri wi-fi cyane bidindiza gukura neza kuturemangingo.
twari tuzi ko gukikira machine laptop byica intangangabo ariko ubushakashatsi bwerekana ko frequencies zituruka kuri wifi nazo zica intangangabo,abagore batwite nabo bagirwa inama yo kudakoresha wifi cyane kuko bigira ingaruka kubuzima bwabo.
iyi wifi ishobora gutera umuvuduko w'amaraso mugihe uyikoresha cyane.