urutonde rw'abakinnyi bazitabira CECAFA y'abatarengeje imyaka 15

yanditswe na MUHAWENIMANA Clarisse

14/8/2019 saa 22:30






Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Kanama 2019, Yves Rwasamanzi,umutoza w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 15 yashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 20 iyi kipe izifashisha mu mikino ya CECAFA y'abatarengeje imyaka 15 izabera muri Asmara, Eritrea.

U Rwanda rukaba ruherereye mu itsinda B, aho ku itariki ya 17/8 ruzakina na Sudani y'epfo, ku itariki ya 20/8 U Rwanda rukazahura na Ethiopia,naho ku itariki ya 24/8 U Rwanda rukazakina na Uganda.

iyi mikino ikaba iteganyijwe gutangira tariki ya 16/8 kugeza tariki ya 1/9,aho izitabirwa n'ibihugu 11 bigabanyije mu matsinda 3.

Urutonde rw'abakinnyi bazajyana n'umutoza Yves Rwasamanzi

umuzamu

Nshimiyimana Christian na Byiringiro James

ba myugariro

Ishimwe Veryzion, Mbonyamahoro Selieux, Niyonkuru Fiston, Nshuti Samuel, Kagimbra Byiringiro Benon, Fumbia Charles, Ishimwe Moise

abakina hagati

Iradukunda Siradji, Mwizerwa Eric, Hoziyana Kennedy, Iradukunda Pacifique, Niyogisubizo Asante Sana, Sibomana Sultan Bobo, Irakoze Jean Paul na Niyo David

abataka

Irahamye Eric, Uwizeyimana Celestin and Mugisha Edrick Kenny

abatoza n'abandi ba tekinisiye

Rwasamanzi Yves (umutoza mukuru), Gatera Musa (umutoza wungirije), Kabalisa Calliope (umutoza w'abazamu), Tuyishime Jean Claude (Phyisio), Ntarengwa Aimable (Team Administrator), Tuyisenge Eric (Kit Manager) and Higiro Jean Pierre (umuganga w'ikipe).

iyi kipe y'Igihugu ikaba igomba guhaguruka mu gitondo cyo kuri uyu wa kane saa 01:00 yerekeza muri Eritrea aho igomba kugenda n'indege ya Ethiopian Airways.