IMPAMVU ZIGOMBA GUTUMA WONGERA INGANO Y'URUSENDA WARYAGA



yanditswe na Clarisse MUHAWENIMANA

22/2/2017


 

Urusenda tuvuga aha ntabwo ari urubonetse rwose ahubwo nurwo bita kamurari, Urusenda rukungahaye kuri vitamin A,C,na folate, urusenda rubarirwa mumboga kandi rurakunzwe cyane, imbogamizi yarwo nuko ruhenda mugihe cy’ubukonje, waruziko urusenda rwicyatsi ruba ruteze bihagije kuburyo rwaribwa?

Ntabwo ruba rufite intungamubiri nkiziri murusenda rutukura kuko ruba rufite ½ cya vitamin c 1/10 cya vitamin A ugereranyije nurusenda rutukura cyangwa rwumuhondo Vitamin A ni nziza kubuzima bw’amaso na vitamin c ikaba irinda ibicurane.

Urusenda rwifu na kamurari idaseye byose bikora umumaro umwe ariko bigatandukanywa n’ingano ya capsaicin byifitemo Hano hari impamvu eshanu zigomba gutuma wongera ingano y’urusenda waryaga,




1. rusenda rufite 200% birenga bya vitamin c umubiri wawe waba ukenera kumunsi
usibye nibi urusenda rutuma umubiri wawe ukoresha iron ,niba ufite ikibazo cya iron nyeya mumubiri watangira gukoresha urusenda mubindi biribwa wafataga birimo iron.

2. hari abantu bagira ikibazo cyo kubona nijoro
urusenda rufasha umuntu kubona ntakibazo mugihe cya nijoro urumuri ntirugire icyo rumutwara

3. urusenda rwifitemo Antioxidants ,uruvangitirane rwa vitamin A na C bitanga ubushobozi bwinshi bwa Antioxidant na lycopene
lycopene niyo ituma inyanya n’urusenda bishobora gutukura , bishobora kukurinda cancer ifata postate hamwe n’ibihaha.

4. rutwika ama calories.
ubushakashatsi bwerekanye ko urusenda rutera ubushyuhe bwinshi mumubiri, ingano yibisohoka mumubiri ariko ibi byose ntibishobora gutera umuvuduko w’amaraso cyangwa ngo bitere ibibazo by’umutima

5. urusenda rwifitemo vitamin ya B6 n’imyunyu ngugu ya folate
iyi vitamin n’imyunyu ngugu birinda umuntu kuba yarwara anemie