urugendoshuri rw'abanyeshuri ba Wisdom School rwakomereje mu nteko ishingamategeko y'U Rwanda

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

20/6/2019 saa 8:30


Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Kamena 2019, Ishuri rya Wisdom School ryateguriye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa kane kugeza muwa gatandatu urugendoshuri,aho aba banyeshuri basuye inteko ishingamategeko y'U Rwanda, basobanurirwa imikorere y'imitwe yombi ari yo umutwe w'abadepite ndetse n'umutwe wa Sena uko ishyirwaho n'inshingano yayo.

Abanyeshuri ba Wisdom School bakomereje urugendoshuri rwabo mu ngoro y'amateka y'urugamba rwo guharika Genoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abanyeshuri basobanuriwe byinshi bitandukanye aho babwiwe uburyo Genocide yateguwe ndetse igashyirwa no mu bikorwa,uburyo ingabo za RPF zahagaritse Genocide n'ibindi,Uru rugendoshuri rw'abanyeshuri bo mu mashuri abanza ruje rukurikira urw'abanyeshuri biga mu cyiciro rusange bakoreye mu mujyi wa kigali aho basuye urwibutso rwa Genocide rwa Kigali.