umwobo w'umukara uherutse kugaragazwa mu ifoto ni mwobo ki

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

10/4/2019 saa 18:00






Umwobo w'umukara ni agace gaherereye mu isanzure gafite rukuruzi nini cyane k'uburyo nta kintu nta kimwe gishobora gusoboka muri uyu mwobo cyagezemo,

mu nyengero z'uyu mwobo hitwa event horizon,bisobanuye ko bidashoboka ko hagira ubona ikintu icyo ari cyo cyose kiri kubera muri uyu mwobo.

kimwe cya kabiri cy'ubutambike bwa event horizon kitwa Schwarzschild radius, ari naho hagaragaza umuvuduko uva mu mwobo w'umukara ko ungana n'umuvuduko w'urumuri,hakaba hari ihame rivuga ko uburemere bwose bwishyize hamwe mu buryo buhagije bushobora kubyara umwobo w'umukara mu gihe ingano y'inyuma yabwo ari ntoya kuri kimwe cya kabiri cy'ubutambike bwa Schwarzschild radius.

Muri event horizon niho hari umutima w'umwobo w'umukara, hakaba hari amoko ane y'umwobo w'umukara ari yo:stellar, intermediate, supermassive, ndetse na miniature. Uburyo buzwi cyane umwobo w'umukara ushobora kubaho ni uburyo bwitwa stellar death, aha ni igihe inyenyeri ziba zigeze ku iherezo ryo kubaho kwazo, zimwe zirabyimba,izindi zigata uburemere bwazo,izindi zigakonja zikaba ntoya ndetse n'urumuri rukaba rucye.

kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mata 2019, itsinda ry'abashakashatsi ryashyize hanze bwa mbere mu mateka ifoto igaragaza umwobo w'umukara,nkuko byatangajwe n'umuyobozi w'umushinga Event horizon telescope Sheperd S. Doeleman,aho yagize ati:"twafashe ifoto ya mbere y'umwobo w'umukara,iyi ni intambwe ikomeye cyane igezweho n'itsinda ry'abashakashatsi bagera kuri 200"

ni umwobo uherereye rwagati muri galaxy Messier 87,galaxy ni itsinda ry'inyenyeri n'imibumbe.

uyu mwobo w'umukara ungana na biliyoni 6.5 inshuro z'uburemere bw'izuba,ukaba unangana n'ibirometero biliyoni 40 mu mpande.