umuyaga witwa Dorian umaze kwangiza byinshi muri Bahamas

yanditswe na MUHAWENIMANA Clarisse

2/9/2019 saa 12:30






Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Nzeli 2019, umuyaga witwa Dorian washegeshe agace ka Bahamas, uyu umuyaga wari uherekejwe n'imvura nyinshi, ukaba wahereye mu majyaruguru y'iburengerazuba bwa Bahamas, ku kirwa Abacos.

ikigo gishinzwe imicungire y'imiyaga NHC cyatangaje ko uyu muyaga uza kuba mubi kuri uyu wa mbere nimugoroba ndetse no kuwa kabiri mu bice bya Florida coast.

Minisitiri w'intebe muri Bahamas Hubert Minnis yavuze ko bari guhura n'umuyaga batigeze bahura nawo mu mateka ya Bahamas. uyu muyaga wari uri ku bilometero 50 mu burasirazuba bwa Freeport,ugenda gahoro werekeza mu burengerazuba.

ubutabazi burakomeje, amazu amaze kubarurwa ko yangijwe n'uyu muyaga witwa Dorian agera ku bihumbi cumi na bitatu.

abantu barenga miliyoni bamaze kuva mu byabo,naho ibyangiritse byo ni byinshi harimo n'amashanyarazi, imihanda,inzu ndetse n'ibindi byinshi.