umuyaga witwa Dorian nyuma yo kwibasira agace ka Bahamas ubu werekeje muri leta zunze ubumwe za Amerika

yanditswe na MUHAWENIMANA Clarisse

5/9/2019 saa 12:30






Nyuma yuko umuyaga wa Dorian wibasiye agace ka Bahamas ukangiza byinshi, kuri uyu wa kane tariki ya 5 Nzeli 2019, uyu muyaga ukaba wafashe indi ntera aho ushaka kwerekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika muri Atlantic .

kugeza ubu abantu ibihumbi 70 muri Bahamas bakeneye ubutabazi bwihuse,mu gihe abantu 20 ari bo bamaze kwicwa n'uyu muyaga muri Bahamas.ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje kwandika ari benshi batangaza amazina y'abantu babo bamaze kuburirwa irengero kugeza ubu.

murucyerera rwo kuri uyu wa kane saa 2:00 umuyaga wa Dorian waruri ku bilometero 170 mu majyepfo ya Charleston, mu majyepfo ya Carolina nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru bya Abongereza.

Uyu muyaga umaze gutera inkangu mu majyepfo ya Carolina, kugeza ubu abantu barenga miliyoni 2.2 muri Florida,Georgia, amajyaruguru ya Carolina ndetse no mu majyepfo ya Carolina bamaze gusabwa kwimuka muri ibi bice batuyemo.