ubutumwa umuyobozi w'ishuri atanga ku babyeyi bifuza kurerera muri Wisdom schools

yanditswe na Muhawenimana Clarisse

27/12/2018 saa 10:00




Wisdom Schools ishuri mpuzamahanga ritanga uburezi n'uburere bubereye umwana w'umunyarwanda,rifite amashami mu turere dutandukanye turimo Musanze,Burera,Rubavu na Nyabihu.

ishami rya Musanze niryo rifite amashuri y'incuke, abanza ndetse n'icyiciro rusange,andi mashami yose afite amashuri y'incuke ndetse n'abanza gusa. nkuko bitangazwa n'umuyobozi w'ishuri rya Wisdom Schools Nduwayesu Elie nuko mu mwaka wa 2020 iri shuri rizaba rifite icyiciro cy'amashuri yisumbuye (A level), iri shuri rikazatangirana ama section ya science ndetse n'ubucyerarugendo.

ishuri rya Wisdom Schools ryatangiye mu mwaka wa 2008,kuva ryatangira rifite umwihariko udasanzwe wo gutsindisha ijana ku ijana mu bizami rya leta. kandi mu banyeshuri b'indashyikirwa icumi ,Wisdom schools iba ifitemo byibura abanyeshuri babiri.

umwana warerewe muri Wisdom Schools aba afite amahirwe yo kuba ku isi hose, kuko abanyeshuri biga mu ndimi zitandukanye mpuzamahanga zirimo icyongereza, igifaransa,igishinwa, biga igiswahili, ikindi cyiza nuko umwana wiga muri Wisdom Schools aba avuga neza ururimi rw'ikinyarwanda azi no kwandika neza ururimi rw'ikinyarwanda, abarimu mpuzamahanga nibo bigisha mu ishuri rya Wisdom Schools.




kubera ururimi rw'igishinwa abana bize muri Wisdom Schools bafite amahirwe yo kujya kwiga mu gihugu cy'Ubushinwa kandi bakiga ibyo bashaka kwiga byose. uru rurimi rwigishwa n'abarimu bo mu gihugu cy'Ubushinwa batanzwe na leta y'iki gihugu kugira ngo baze gufasha iri shuri.

mu butumwa bw'umuyobozi w'ishuri rya Wisdom Schools yashimangiye ku kijyanye n'uburere ndetse n'ikinyabupfura aho yagize ati:

"inshingano dufite ni ugutegura umwana kuba mpuzamahanga ariko mbere yo kuba mpuzamahanga abanza kuba umunyarwanda.icya mbere ni ikijyanye n'imyitwarire,ikijyanye n'indangagaciro umwana w'umunyarwanda agomba kugira,indangagaciro ya mbere agomba kugira ni iyo gukunda igihugu cye.

ibi byose bisaba ubutwari,gukora cyane,bisaba kugaragaza ko uri umuntu ufite agaciro ukakigirira ukakagirira abantu muri kumwe,Wisdom Schools ikintu turwanaho ni uko umwana agira gahunda mu buzima bwe,akaba azi ko yaje kwiga,ibyo iyo yamaze kubisobanukirwa umusaruro arawutanga."




yakomeje avuga ko abanyeshuri babasobanurira ko baje mu kazi ko kwiga ari ko kazi kabo,kandi bagasobanukirwa ko udakora atagomba kurya kandi ko utarya apfa, yakomeje avuga ko iyo umwana amenye ko kutiga kwe bishobora kumugeza k'urupfu bituma ashyiramo imbaraga mu kwiga.

umuyobozi w'ishuri rya Wisdom Schools Nduwayesu Elie yakomeje asobanurira ababyeyi anabampara impungenge ku bijyanye n'imirire y'abana aho yagize ati:"abana muri Wisdom Schools barya ibiryo by'umwimerere kuko ibyo barya byose bihingwa mu mirima y'ishuri rya Wisdom Schools, abana ba Wisdom Schools barya inshuro enye ku munsi kandi bakanywa amata y'inka za Wisdom Schools."

aho abwira ababyeyi ko amata abana banywa ari amata meza kandi y'umwimerere atongewemo amazi,kandi bakayanywa buri munsi.




ibijyanye n'ubuzima bwa buri munsi n'imibereho y'abanyeshuri, mu kigo haba umuganga wita k'ubuzima bw'abana igihe barwaye ndetse abana biyumva nkabari mu muryango kuko abayobozi n'abakozi bose baba mu kigo kugira ngo bakomeze gufasha abana mu mibereho ya buri munsi.

ishuri rifite imodoka nyinshi zitwara abana zibavana iwabo zikabageza ku ishuri zikanabatahana,




ku bana baturuka mu bindi bihugu cyangwa bataha kure Wisdom Schools ifite amacumbi meza kandi ahagije ku banyeshuri bose.


amacumbi yagenewe abana biga mu ishuri rya Wisdom Schools

KWAMAMAZA