Samsung yaba yaraterewe icyizere?

by Clarisse Muhawenimana

Samsung nk'uruganda rukora telephone,ubwo rwakoraga telephone yitwa samsung note 7,nyuma bikaza kugaragara ko battery zizi telephone ziri guturika
abantu ntibahise bamenya impamvu iri kubitera ariko kugeza ubu icyateye izi battery guturika cyaramenyekanye.
guturika kwizi battery byateye igihombo kinini k'uruganda rwa samsung,
ikigo kitwa instrumental gikora ubushakashatsi kubyuma by'ikoranabuhanga nicyo cyatangaje impamvu izi battery ziturika ,byageze aho izi telephone zibuzwa kwinjira mubihugu bimwe na bimwe,no kugendana izi telephone mundege byarahagaritswe ,mu kwezi kwa 9 2016 nibwo mubitangazamakuru bitandukanye hatangiye gukwirakwiza inkuru zuko izi battery ziri guturika,
battery zizi samsung note 7 zari nini kuruta umwanya yagenewe kujyamo ,kuba yararutaga umwanya yagenewe byatumaga battery ibyimba.
uko yakoreshwaga chemicals (imiti)zikoze izi telephone arizo (polymer,graphite,lithium cobalt oxide)zarahuraga ubundi zimwe muzikoze iyi battery mwimbere zarahuye zikora amashanyarazi ariyo yateye iturika rya battery.
samsung note 7 yasohotse ihanganye na iphone 7+ kuko nayo yari hanze.
kugeza ubu ufatanywe iyi telephone ya samsung note 7 mu ndege atanga $14850000 hamwe n'igifungo cy'imyaka 10.telephone zigera kuri miliyoni 2.5 zari zamaze kugera hanze zisubizwa muruganda.