reba ubusobanuro bw'izina ryawe hano.

by Clarisse Muhawenimana

izina Arash


Arash ni izina risobanura "ukuri"Abantu bitwa Arash bakunda kwigenga kuko ntibihanganira kugendera kumategeko,bagira amatsiko cyane kandi bakunda ibintu(Materialist).

izina Darlene


Darlene ni izina rikomoka kw'ijambo ry'icyongereza Darling.Abantu bitwa Darlene bakunda amahoro,bakunda gutembera ntabwo baba bashaka kuguma hamwe kandi bagira igikundiro ntibatinya ingaruka ziri mubyo bashaka gukora.

izina Luis


Luis ni izina riri muri Portuguese,Abantu bitwa Luis bakunda amahoro,baba bacecetse,bakunda kwishimisha,ntibakunda kwerekana amarangamutima yabo,bagira amatsiko.

izina Anise


Anise ni izina rihabwa abana b'abakobwa ,Abantu bitwa Anise barasabana,bakunda kwigenga cyane,bakunda impinduka,iyo bakiri abana bakunda ishuri cyane.

izina Maxime


Maxime ni izina rikomoka mururimi rw igifaransa, Abantu bitwa Maxime bakunda guhoro hafi y umuryango wabo,bakunda amahoro kandi bakoresha ukuri cyane.

izina Sandra


Sandra ni izina rikomoka mukilatini,Sandra na Esma baba bafite imyitwarire yenda kumera kimwe,Abantu bitwa Sandra ntabwo bigirira icyizere,ariko baba bashaka ko ababareba babona ko bakomeye kandi bifitiye icyizere,bagira umutima woroshye,baratangaje iyo witegereje ibintu bakora,batinya kuba ari bonyine.

izina Jeanne


Jeanne ni izina riri mururimi rw igifaransa,Abantu bitwa Jeanne bakunda amahoro ntabwo bakunda kwigenga,ntabwo bita kubintu byose,iyo ari abana baba bashaka kwitabwaho bihagije kubera baba batifitiye icyizere.

izina Aline


Aline ni izina riri mururimi rw igifaransa,Aline na Sperantia bafite imyitwarire yenda kumera kimwe,Abantu bitwa Aline bakunda impinduka,baba bashaka kumenya ibintu byinshi,bigirira icyizere,murukundo barafuha.

izina Olivier


Olivier ni izina riri mururimi rw igifaransa ,Olivier na yannig baba bafite imyitwarire yenda kumera kimwe,baba bafite ibitekerezo byubaka,bagira umutima woroshye,biragoye kubasobanukirwa kubera ibintu byabo baba babigize ibanga,bakunda umuziki cyane ndetse nibijyanye nawo.

izina Laura


Laura ni izina rikomoka mukilatini(Laurus) riri mururimi rw icyongereza,Abantu bitwa Laura bakunda amahoro,kwigenga,baba bashaka kubahwa ndetse no gukundwa.

izina clarisse


Clarisse ni izina riri mururimi rw'igifaransa ,Clarisse rifite ubisobanuro bimwe n'izina Lesley,Clarisse na Lesley ni amanyabwenge ,
bafite umutima woroshye kandi ni abantu bigirira icyizere,bakunda umurimo,bagira amatsiko baba bumva bamenya ibintu byinshi.

izina William


William ni izina rikomoka kw'ijambo ryo mukidage Willahelm bigizwe n'amagambo abiri wii(gushaka)na helmet(uburinzi)
William riri mururimi rw'icyongereza,abantu bitwa William bakunda amahoro ,baba bacecetse cyane,bahisha amarangamutima yabo,
bakunda gukora kandi bazi icyo bashaka, ni abahanga cyane.

izina Maurice


Maurice ni izina rikomoka kwizina ry abaromani (Mauritius),riri mururimi rw icyongereza,Maurice biragoye kumusobanukirwa kuko abantu bitwa Maurice bakunda ko ibintu byabo biba ibanga,baba batuje,bavuga gacye,batega amatwi cyane kuruta uko bo bavuga kandi bagira urukundo cyane.

izina Rita


Rita ni izina rikomoka mukiratini ,Abantu bitwa Rita bakunda gusabana,bazi gutega amatwi,kandi baba batekereza kure,iyo babajijwe ikibazo bitondera guhita basubiza,baba ari abahanga kandi bakora ibintu byabo muburyo bwumwihariko.

izina Terence


Terence ni izina rikunda gukoreshwa mubaromani(Terentius),Terence riri mururimi rw icyongereza,Abantu bitwa Terence baba batuje,bakunda amahoro,birabagora kwisanzura kubantu batamenyeranye.

izina Ange


Ange ni izina rikomoka mu kiratini,Abantu bitwa Ange bagira urukundo ndetse bagatega amatwi abantu bakunda ,bakunda amahoro,bahora birinda ikintu cyose cyabakomeretsa umutima,iyo bakiri bato baba bakeneye urukundo rw ababyeyi babo cyane kugirango barusheho kwigirira ikizere cyane.

izina Simeon


Simeon ni izina rikomoka mugiheburayo (shim on),rikaba ryarakoreshejwe muri bibiliya,Abantu bitwa Simeon baba batuje,barasabana,bakunda kwiyitaho kuko batakaza amafaranga menshi mukwiyitaho,bakunda gukora,bakunda kwigenga.

izina Martial


Martial ni izina ryavuye kumana yabaromani(MARS),Martial na Maxence bafite imyitwarire yenda kumera kimwe,Abantu bitwa Martial bagira umutima wo gufasha abatishoboye,bagira impuhwe cyane,ibitekerezo byabo biba bifite ingufu nubwo akenshi babura uburyo bwo kubigaragaza,iyo ari ababyeyi bita kurugo rwabo cyane,bakanakurikirana imyitwarire y abana babo .

izina sandrine


Sandrine ni izina riri mururimi rw igifaransa,Sandrine na Gadar baba bafite imyitwarire yenda kumera kimwe,Abantu bitwa Sandrine bakunda gukora ibintu byose binyuze mumucyo,akenshi bakurikiza amategeko cyane,bakunda ko abantu barikumwe babishimira,bakunda kumenyekana baba bumva baba abasitari,ibyo bakora byose baba bakeneye abandi bantu babikorana kugirango barusheho kwigirira icyizere .

izina Melissa


Melissa ni izina riri mururimi rw'igifaransa,abantu bitwa ba Melissa bagira urukundo kandi bakunda gushimisha abantu babakikije,
bakunda kwiyitaho k'umubiri inyuma,bubahiriza inshingano bahawe.
Melissa na Sheree ni abantu bafite imyitwarire yenda gusa.

izina Alice


Alice ni izina rikomoka mururimi rw icyongereza ,Alice na Victoria bisobanura kimwe,abantu bitwa Alice baba ari abahanga,bagira impano yo gutega amatwi ,baba bashaka gukundwa ndetse no gushimwa,bagira amatsiko menshi.

izina Cedrick


Cedrick ni izina riri mururimi rw icyongereza,abantu bitwa Cedrick bagira umutima woroshye,bakunda kugaragaza amarangamutima yabo, ba Cedrick barasesagura cyane,bakunda ubuzima bworoshye,barahirwa cyane murukundo ndetse no mukazi.

izina chloe


Chloe na Jenifer ni amazina asobanura kimwe,Abantu bitwa Chloe baba bafite imyitwarire yihariye,batuje utamenya icyo batekereza,gusa uko bagaragara inyuma biba bitandukanye nuko nuko bameze ,ntabwo bakunda kugaragaza amarangamutima yabo ,bakunda gutega amatwi ababasanga.

izina Christian


Christian ni izina riri mucyongereza,Abantu bitwa Christian bakunda kuba bacecetse arikobakigirira icyizere ,bakora uko bashoboye kugira ngo umuntu utabizi ntabone ko bacecetse cyane,bakunda gutega amatwi ababasanga.

izina Serge


Serge ni izina riri mururimi rw igifaransa,Abantu bitwa Serge bahorana imishinga mubitekerezo byabo,baba bumva bakora ibyiza bagahindura isi, murukundo ba Serge barafuha kandi bakikunda, bazi kwita kubantu b inshuti zabo,bakunda ubuyobozi,berekana cyane amarangamutima yabo,kandi bagira umutima woroshye.

izina vanessa


vanessa ni izina rifite inkomoko mubugereki ,rikoreshwa cyane mubihugu bikoresha icyongereza,rikaba risobanura ikinyugunyugu,abantu bitwa vanessa bakunda kubahiriza gahunda,bazi gucunga neza amafaranga bafite,ntabwo bajya baha agaciro ibyo abantu babavugaho,ba vanessa ntibajya bapfa kwibagirwa ibyo bumvise cyangwa babonye.