ibintu by'ingenzi byongerera ubwonko imbaraga

yanditswe na Muhawenimana Clarisse

28/1/2019 saa 8:00




1.Imyitozo ngororamubiri

ubushakashatsi bwerekanye ko gukora imyitozo ngororamubiri byongerera ubwonko imbaraga,bigafasha umuntu kwibuka ibyo yize,ndetse bikanafasha ubwonko gufata vuba ibyo umuntu abonye cyangwa yumvise.

2.Kuryama byibura isaha imwe nyuma ya saa sita

ubushakashatsi nanone bwerekanye ko kuryama byibura isaha imwe nyuma ya saa sita,bigirira akamaro ubwonko,mu kubufasha kwiga ibintu bishya kandi vuba.

3.Ababyebyi bagomba kuganiriza abana babo bakiri bato

ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Northwestern University i Illinois,bwerekanye ko amagambo ababyebyi babwira abana babo agira ingaruka nziza cyangwa mbi ku mikurire y'ubwonko bwabo,ababyebyi bakaba bagirwa inama yo kuganiriza ndetse no kubwira amagambo meza ku bana babo, guhera bakiri mu nda kugeza bavutse nubwo yaba ataramenya kuvuga ngo abe yagusubiza.

4.Kwitegereza ibituzengurutse

kwitegereza no kwibaza ku bituzengurutse ni ibintu bishobora gutuma ubwonko bwawe bwaguka,ugatangira no kubona ibisubizo bw'ibyo wajyaga wibaza, ukanabona bimwe utajyaga uha agaciro bigufitiye akamaro.

5.Kwitecyerezaho




gufata umwanya ukitekerezaho uri ahantu hatuje (meditation),byongerera ubwonko imbaraga zo kwibuka ibyo uba wabonye cyangwa wumvise, bikanafasha ubwonko gufata vuba.

6.Gushaka kwiga ibintu bishya




guharanira kwiga ibintu bishya bituma ubwonko bukora cyane, bukaguka, mu gihe uhuye n'imbogamizi mu byo uri kwiga bishya, baza abantu babizobereyemo wake ibisobanuro ku byo udasobanukiwe byose.

7.Kurya ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri ya Magnesium ibyo kurya bikungahaye kuri Magnesium birera ubwonko,ndetse bigaha ubwonko imbaraga zo gukora neza.bimwe mu birirwa bifite Magnesium ni ibishyimbo,ubunyobwa,amafi ya Salmon, imboga,avocat,imineke,ibihwagari n'ibindi.







KWAMAMAZA