amayobera k'umuriro utwika umuntu umuturutsemo imbere

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

15/4/2019 saa 8:00






Ubuzima tubamo hano ku isi bwuzuye amayobera menshi, k'uburyo amwe namwe abashakashatsi babuze ibisobanuro byayo,nubwo hari amayobera ateye ubwobo ariko adakunze kubaho cyane hari n'andi aba ahangayikishije isi, ku buryo abashakashatsi bose bishyira hamwe bagashaka igisubizo uko byagenda kose kikaboneka, ibi byatuma umuntu yibaza niba impamvu ibitarabonerwa ibisubizo ari uko byabuze burundu cyangwa se ari uko bidahangayikishije isi.

Combustion humaine Spontanee ni amagambo ari mu rurimi bw'igifaransa, ariko icyo ashatse kuvuka, ni amwe mu mayobera ari ho ku isi, aho umuntu uba wamubonaga ari muzima ariko mu minota micye cyane umubiri we ukabyara umuriro umuntu agashya agapfa, uyu muriro ni umuriro uba uturutse mu mubiri imbere aho abari kumwe n'uyu muntu cyangwa abaje gutabara batabasha kuwuzimya kuko umuriro uba uturuka imbere mu mubiri we.

ibi bimaze kuba amayobere aho kugeza ubu abashakashatsi bataravuga impamvu itera aya mayobera, akenshi usanga umuntu wahiye muri ubu buryo adashya ngo akongoke wese, ahubwo ugasanga nk'amaguru cyangwa amaboko byasigaye ariko igice cyo hagati guturuka mu gatuza niho hahiye cyane haba ivu k'uburyo n'amagufa aba atakigaragara, ku byumva gutya ntibisobanutse, ariko mu mubiri w'umuntu hameze nk'uruganda ibiberamo ni byinshi by'ubutabire ibi bikaba bishoboka ko byabyara umuriro, ahubwo ikibazo kikaba ni ryari uyu muriro ushobora kwikora mu mubiri w'umuntu kugeza ubwo ahiye akaba ivu. hari ubuhamya bwinshi bw'abantu bagiye bapfa muri ubu buryo kandi kugeza ubu nta gisubizo kucyateye uyu muriro wabaturutsemo kugeza ubwo ubishe.

1.Mu mwaka w'1731 tariki ya 4 Mata, mu gihugu cy'Ubutaliyani hafi ya Vérone, uwitwa La Comtesse Cornelia Bandi w'imyaka 62, ubwo yaramaze gufata amafunguro agiye mu cyumba cye, yaje gushya ariko amaguru ye ndetse n'amaboko ntibyagira icyo biba, mu gitondo bucyeye ubwo basangaga yapfuye icyumba cye nta kintu kigeze kiba usibye ko cyari cyuzuyemo icyunzwe.




umurambo wa La Comtesse

ubwo abaganga bajyaga gupima umurambo ngo barebe icyishe uyu muntu, nanditse ko ari umuriro w'amayobera ufite degere nyinshi wakijwe mu gatuza ka La Comtesse.

2.Mu mwaka w'1782 tariki ya 3 Kamena, uwitwa Thaus yasanzwe mu nzu ye ahitwa Caen,yahiye ndetse n'amagufa akomeye nayo yari yangiritse cyane,umuganga w'umunyamerika Dixon Mann wemeje iby'urupfu rw'uyu mukecuru yavuze ko gushya k'uyu mukecuru byatewe n'inzoga nyinshi yari yanyweye cyane ko ababonye uyu mukecuru mbere yuko apfa bavuze ko bamubonye anywa inzoga nyinshi. gusa icyateye urujijo nuko uyu mukecuru yahiye ariko intebe yari yicayeho ntiyagira icyo iba.

3.Mu mwaka w' 1885, tariki ya 25 Ukuboza, madame Rooney yasanzwe mu gikoni yapfuye ndetse n'umugabo we Rooney nawe yapfuye yishwe no kubura umwuka kubera imyotsi ubwo umugore we yamuhiraga iruhande, uyu muryango, mu ijoro ryo kuwa 24 Ukuboza, banywereye whisky mu gikoni hamwe n'umukozi wabo John Larson, bucyeye nibwo umukozi wabo yasangaga Rooney mu gikoni aryamye hasi yapfuye, yahise yihutira gutabaza no kumenyesha umuhungu wa Rooney witwa John, wari utuye hafi,mu kugaruka nibwo babonye neza ko mu gikoni harimo amagufa yahiye ndetse n'ivu ryinshi.

4.Mu mwaka w'1951, uwitwa Mary Reeser umugore w'imyaka 67 y'amavuko wari utuye Floride, ahitwa Saint Petersburg yasanzwe yapfuye yabaye ivu,inzobere zemeje ko umuriro ufite degere 2500 mu gihe cy'amasaha atatu ari wo wari ufite ubushobozi bwo gutwika uyu mugore ndetse n'amagufa ye akaba ivu.

Wilton Krogman,umuganga w'inzobere mu kumenya urupfu rwatewe n'umuriro akaba n'umwarimu mu ishuri ry'ubuvuzi riherereye i Pennsylvanie,yavuze ko bitumvikana ukuntu umuriro watwitse uyu mugore kugeza ubwo amagufa ye aba ivu ariko inzu yararimo ntigire icyo iba, uyu muganga yemeje ko uyu muriro kugira ngo umutwike byasabye amasaha atatu kandi ukaba wari ufite degere 2500, bitewe n'ibyunzwe yasanze mu nzu yavuze ko uyu muriro wagiye umutwika buhoro buhoro kugera ubwo abaye ivu.

police yatangaje ko urupfu rwe rwatewe n'impanuka yo mu rugo.




umuryambo wa Mary Reeser

5.Mu mwaka w'1958 tariki ya 7 Mata,uwitwa George Turner mu bwongereza,nawe yahiye ubwo yarari mu gikamyo atwaye.

6.Mu mwaka w' 1964 Ugushyingo ,muri Pennsylvanie,uwitwa Helen Conway,umugore w'imyaka 51 y'amavuko nawe yasanzwe yahiye yicaye mu ntebe gusa amaguru ye ntacyo yari yabaye. iruhande rwe hasanzwe itabi, ubwo iperereza ryanzuye ko kuba yaryamye itabi ryaka ari yo ntandaro y'urupfu rwe.

7.Mu mwaka w' 1966 tariki ya 5 Ukuboza,Dr.John Irving Bentley,muri Pennsylvanie,yasanzwe yahiriye mu bwogero bwe yabaye ivu.

8.Mu mwaka w'1967 tariki ya 13 Nzeli, i Londre,uwitwa Robert Francis Bailey,Jack Stacey yabonye uyu mugabo arimo arashya igice cy'inda.

9.Mu mwaka w' 1974 Ugushyingo,uwitwa Jack Angel,yarabyutse asanga ikiganza cye cy'iburyo cyahiye,ndetse no mu gatuza hagaragara ubushye,ndetse no ku birenge no mu mugongo,yahise yihutira kujya kwa muganga, umuganga wamuvuye yavuze ko ubushye yagize bwaturutse mu mubiri imbere.

10.Mu mwaka w'1977,tariki ya 12 Gicurasi,uwitwa Ginette Kazmierczak,nawe yasanzwe mu cyumba cye yahiye.usibye amaboko n'amaguru nibyo basanze ntacyo byabaye.

11.Mu mwaka w'1979,uwitwa Beatrice Oczki,umugore w'imyaka 51 y'amavuko nawe bamusanze yapfuye mu nzu iwe.

12.Mu mwaka w'1980, ahitwa Darlington,umuntu yahiriye muri discothèque imbere y'abantu benshi.

13.Mu mwaka w'1982,tariki ya 15 Nzeli,ahitwa Edmonton,uwitwa Jack Saffin,yari yicaye mu gikoni n'umukobwa we Jeannie mu mwanya muto abona urumuri ahindukiye abona isura y'umukobwa we ndetse n'ibiganza biri gushya.

14.Mu mwaka w'1986,tariki ya 26 Werurwe ahitwa Ticonderoga uwitwa Georges Mott w'imyaka 58 y'amavuko,nawe bamusanze ku buriri bwe yahiye.

14.Mu mwaka wa 2010,tariki ya 22 Ukuboza,ahitwa Galway,basanze hahiriye umugabo witwa Michael Faherty w'imyaka 76 y'amavuko.

15.Mu mwaka wa 2013, muri Oklahoma, habonetse umuntu basanze yapfiriye mu gikoni cye.

16.Mu mwaka wa 2013, Mu gihugu cy'Ubuhinde,Rahul, uruhinja rw'amezi atatu yashatse gushya ku nshuro ya kane guhera avutse, abaganga bamuvuye bavuze ko hari gaz zikorwa n'uruhu rwe ari byo bitera ubu bushye.

Aba bantu ni muri bacye twabashije kubabonera,ariko urutonde ni rurerure kuko hari na benshi batabashije kumenyekana.

Source

1.journal-d-une-demonologue.fr

2.pseudo-sciences.org

3.lemonde.fr