abanyeshuri icumi bagwiriwe n'inyubako mu mujyi wa Lagos bahita bahasiga ubuzima

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

13/3/2019 saa 18:00






Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Werurwe saa 10:00 z'amanywa ,Inyubako igeretse inshuro enye, yahitanye abanyeshuri 10 nyuma yuko iguye,

ni unyubako iherereye ahitwa Ita Faji ku kirwa cya Lagos mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigerian , ikaba yari isanzwe ikoreramo ibindi bikorwa ariko ku nzu yo hejuru hakaba hakoreragamo ishuri,abantu 40 bakaba batabawe bagakurwa mu nyubako ari bazima, naho abanyeshuri bagera ku 10 bahasiga ubuzima,

Mohammed Muftau,watanze ubuhamya yabwiye BBC ko iyi nyubako imaze igihe yarasataguritse.

kugeza ubu ubutabazi burakomeje kugira ngo hatabarwe abagwiriwe n'iyi nyubako. muri Nzeli 2014, abantu 116 barapfuye ubwo inyubako igeretse gatandatu yagwaga mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos, naho mu mwaka wa 2016, abantu 100 barapfuye bagwiriwe n'igisenge cy'urusengero ruherereye i Uyo,mu majyepfo ya Nigeria.




abana bamwe bakuwe mu nyubako bakiri bazima







KWAMAMAZA