Wisdom School mu nzira zo kuzana amashami ya science mu mwaka wa 2020

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

26/5/2019 saa 18:00






Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2019,mu ishuri rya Wisdom School ishami rya Musanze hateraniye inama y'ababyeyi barerera muri iri shuri, muri bimwe byizweho muri iyi nama ni gahunda ishuri rya Wisdom School rifite ry'uko mu mwaka wa 2020 iri shuri rizaba ryazanye icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye.

ibyifuzo by'ababyeyi muri iyi nama nuko amashami iri shuri rizazana agomba kuba yigisha science, iki cyifuzo cyaje mu gihe ikigo cyo cyari gifite gahunda yo kuzana amashami ajyanye n'indimi.

nkuko ababyeyi barerera muri Wisdom School bifuza ko iri shuri ryazana amashami ajyanye na Science, umuyobozi w'iri shuri Nduwayesu Elie yasobanuriye aba babyeyi ko bitoroshye kuzana ama Science kuko bisaba ubushobozi bwinshi harimo no kubaka za laboratoire zigera kuri enye kandi zuzuje ibisabwa harimo n'ibikoresho bihagije byatuma umunyeshuri ahabwa ubumenyi bwamugirira akamaro mu gihe yaba yararangije kwiga bikamufasha kwihangira imirimo.

umuyobozi w'iri shuri yakomeje yereka aba babyeyi ko ibikenewe byose kugira ngo izi laboratoire ziboneke bizasaba ingengo y'imari ingana na miliyoni ijana,akaba yarasabye ababyeyi ubufatanye n'ishuri kugira ngo iki gikorwa kigerweho.

Nduwayesu Elie yakomeje avuga ko nta mpungenge bafite ko iki gikorwa cyasubikwa aho yagize ati:"mbere yuko dutekereza kuzana aya mashami twaganiriye n'ababyeyi, badusaba ko twazana ama science, nubwo twe twifuzaga andi mashami,gusa ama science akenera labo kandi labo zikenera amafaranga menshi,ariko kuba habonetse ababyeyi banasaba bati ababyeyi tugomba kubigiramo uruhare, nkuko byavuzwe twe ntabwo ducika intege,ahubwo nkuko byemejwe mu nama nuko tugiye gukomeza kubiganiraho, ababyeyi icyo bazemeza ubwo natwe nicyo tuzakora, ariko cyane cyane twebwe ho uruhare rwacu tuzarushyiraho,ubwo nabo bazashyiraho urwabo nt'amategeko."




Nduwayesu Elie aganira n'ababyeyi mu nama yaherukaga

k'uruhande rw'ababyeyi bo ibi ntabwo babibona nk'imbogamizi kuko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo iri shuri rizane amashami ya science. Philbert ni umwe mu babyeyi barerera muri Wisdom School,arasobanura uburyo yishimiye iki gikorwa cyo kuzana amashami ya science mu ishuri rya Wisdom School,aho yagize ati:

" iki gitekerezo ni cyiza cyane kandi turagishyigikiye,ndumva hano haje ama science byarushaho kudufasha no gufasha ababyeyi muri rusange,kandi dukurikije uburere Wisdom School itanga haramutse haje science bakomeza gutanga uburezi bufite ireme,kwigisha umwana ni umushinga kandi mu mushinga wose bisaba ko hagira igishorwa,ku rwanjye ruhande niteguye gufasha ikigo, abana ni abacu rero uruhare rwacu rurakenewe kugira ngo amashami ya science agere muri iki kigo"

ubusanzwe Wisdom School igira inama y'ababyeyi iba rimwe mu gihembwe ikanahuzwa n'igikorwa cyo gusura abana kugira ngo borohereze ababyeyi ,iyabaye kuri iyi tariki ni iy'igihembwe cya kabiri.