Wisdom School ikomeje gufasha abanyeshuri bayo gusobanukirwa ibyo biga ibinyujije mu ngendo shuri

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

9/10/2018 saa 8:00






Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018,abanyeshuri 76 bo mu ishuri rya Wisdom School biga mu cyiciro rusange basuye pariki y'ibirunga iherereye mu karere ka Musanze,

abanyeshuri bakoze uru rugendo shuri bari icyiciro cya kabiri,aho icyiciro cya mbere cyasuye iyi pariki tariki ya 30 Nzeli 2018, ni urugendo shuri rwakorewe ku kirunga cya Bisoke,aho abanyeshuri bazamutse ikirunga bakagera hejuru,abandi nabo bagasura inyamaswa z'inkende ziri muri pariki ndetse bakaba baranasuye ikiyaga cy'ingenzi.







mbere yo kwinjira muri pariki abanyeshuri bahawe amabwiriza
abanyeshuri bakoze urugendo shuri bari kumwe n'abarimu babigisha mu ishuri, mu buryo bwo kubafasha gusobanukirwa neza ibyo biga babihuza nibyo basuye.

umwe mu bakozi b'iri shuri MIMI Justin wajyanye n'abana yasobanuye impamvu y'uru rugendo shuri,aho yagize ati:"hari hagamijwe kugira ngo abanyeshuri basobanukirwe ibyo biga,

cyane cyane ko iyo bageze kuri terrain basobanukirwa neza n'ibyo bigira mu ishuri,kuko ikigamijwe ni uko abana bose biga muri Wisdom School bakora ingendo shuri zigamije kongera ubumenyi,kuko iyo umwana ibintu abyize noneho akajya no kubireba,arabifata kandi akabimenya byimbitse.

yakomeje asobanura ko impamvu abanyeshuri bagenda ari ukugira ngo abarimu batware abanyeshuri babasha gusobanurira neza ibyo baba bagiye gusura.

buri gihembwe abanyeshuri ba Wisdom School baba bagomba gusura ibice bitandukanye by'igihugu hakurikijwe amasomo abana bagezeho biga.







abanyeshuri batangiye kurira ikirunga cya Bisoke













ikiyaga cy'Ingenzi abana basuye







aho abanyeshuri ba Wisdom School bamaze gusura muri uyu mwaka

tariki ya 12 Nyakanga 2018 abanyeshuri biga mu cyiciro rusange basuye pariki y'Akagera.

tariki ya 19 Nyakanga 2018 abanyeshuri biga mu mashuri abanza basuye inzu ndangamuco y'U Rwanda.

tariki ya 26 Nyakanga 2018 hasuwe ikiyaga cya Kivu ndetse n'umupaka w'U Rwanda na RDCongo.

tariki ya 30 Nzeli 2018,hasuwe pariki y'ibirunga ndetse abanyeshuri bazamuka ikirunga cya Bisoke.

tariki ya 5 Ukwakira 2018,hasuwe ikirunga cya Bisoke,ikiyaga cya Ngenzi ndetse na pariki y'ibirunga.



















ishuri rya Wisdom rifite imodoka zitwara abana mu ngendo shuri