Wisdom School ikomeje gahunda yo gusobanurira abanyeshuri ibyo biga ibinyujije mu ngendo shuri

yanditswe na IGIHOZO HONNETE

12/6/2019 saa 8:30






Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Kamena 2019,abanyeshuri ba Wisdom School ishami rya Musanze bakoreye urugendo shuri mu mujyi wa Kigali,ni urugendo rwakozwe n'abanyeshuri biga mu cyiciro rusange baherekejwe n'abarezi babo.

ni urugendo rwatangiriye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi,bakomereza ku nzu ndangamurage ya Richard Kant,aho basobanuriwe byinshi ku mateka y'U Rwanda mbere y'ubukoroni ndetse na nyuma yabwo, Aho beretswe ibice byose bigize iyi nzu ndangamurage uko ari bitatu.

icya mbere ni igice gisobanura amateka y'U Rwanda mbere ndetse na nyuma y'ubukoroni, igice cya kabiri ni igice kigizwe n'imurika ry'inyamaswa z'ibikururanda harimo inzoka naho igice cya gatatu ni igice kigizwe n'amafoto nayo agaragaza amateka atandukanye y'U Rwanda.

urugendo shuri rw'abanyeshuri ba Wisdom School rwasorejwe mu karere ka Rulindo aho bagiye gusura uruganda rukora imigati rwo kwa Nyirangarama Sina Gerard.

uru rugendo shuri rusanzwe rubaho mu ishuri rya Wisdom School aho iri shuri riba rigamije gusobanurira abanyeshuri amateka y'U Rwanda ndetse no kubafasha kumva neza amasomo baba bahawe mu ishuri babona n'amaso ibyo bigishwa mu ishuri.

Nkusi Jean Claude ni umwarimu mu ishuri rya Wisdom School,yavuze ko intego y'uru rugendo shuri ari ukugira ngo iri shuri ritegure abana bejo hazaza cyane cyane bafite ubumenyi ku mateka y'igihugu kugira ngo ubwo bumenyi bubafashe gutegura ejo hazaza.

yakomeje avuga ko urugendo shuri rutanga umusaruro kuko hari ibyo bigisha mu ishuri abana bakabifata nk'ibintu bitabaho, ariko iyo bakoze urugendo shuri barabyibonera,k'uburyo bibaha n'ibindi bitekerezo bikabakangura mu buryo bw'imitekerereze bikabongerera ubumenyi burenze ubwo bahabwa mu ishuri.

ni urugendo rwishimirwa n'abanyeshuri kuko babona ko bibafitiye akamaro mu myigire yabo nkuko bisobanurwa na Kalinda Linda umwe mu banyeshuri bari bitabiriye uru rugendo shuri. aho yagize ati:"icyo nabonye byari bibabaje ukuntu U Rwanda rwavuye kuba igihugu cy'amahoro rukaba igihugu cy'amacakubiri,ikintu nahakuye nk'isomo nuko tugomba kubaka u Rwanda rwacu tukarugira rwiza kugira ngo tutazongera tugasubira hahandi twavuye."

Wisdom School ni ishuri risanzwe rikora ingendo shuri guhera ku banyeshuri bo mu mashuri abanza kugeza muyisumbuye, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri gusobanukirwa neza ibyo biga mu ishuri.