Virgil Van Dijk yahawe igihembo cy'umukinnyi w'umwaka mu Bwongereza

yanditswe na Ndayisaba Jacques

30/4/2019 saa 18:00






Umu Holandi ukina mu ikipe ya Liverpool,Virgil Van Dijk yahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu Bwongereza n’ishyirahamwe ry'abakinnyi babigize umwuga ( PFA Players’ Player of the Year).

yari ahanganye na Rutahizamu w’ikipe ya Manchester City Raheem Sterling waje k'umwanya wa kabiri ndetse anegukana igihembo cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu gihugu cy’ubwongereza (Young Player of the Year).




Virgil Van Dijk yegukanye iki gihembo shampiyona y'ubwongereza ibura iminsi 3 ngo irangire, aho ikipe ye ya Livepool ikirukanka inyuma ya Manchester city iri k'umwanya wa mbere kurugamba rw’igikombe cya shampiyona.

Iki gihembo ntabwo gikunze guhabwa abakinnyi bakina inyuma kuko iyo urebye usanga uwagiherukaga ari John Terry wakiniraga ikipe ya Chelsea mu mwaka wa 2005. Iki gihembo umwaka ushize cyari cyegukanywe na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Missiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool, N’ubundi uyu Virgil Van Dijk akaba ariyo akinamo.