Umwana wize amashuri y'incuke bimutera ubutwari n'imbaraga zituma yinjira neza mu mashuri abanza

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

11/11/2018 saa 21:30






kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo 2018,abanyeshuri 85 bo mu ishuri rya Wisdom School ishami rya Musanze barangije icyiciro cy'amashuri y'incuke bahawe impamyabumenyi , ni igikorwa cyabereye ku kigo cy'amashuri cya Wisdom School ishami rya Musanze,kikaba cyari cyahuriranye n'umunsi mukuru w'umwana wiga muri Wisdom School.

uyu muhango ukaba wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye ku rwego rw'akarere ka Musanze ndetse n'ababyeyi barerera kuri iki kigo, akarasisi k'abanyeshuri baherekejwe n'ababyeyi ndetse n'abarezi niko kabimburiye uyu muhango,aho bazengurutse umujyi wa Musanze bagasoreza ku ishuri rya Wisdom School aho ibirori nyirizina byabereye.




abanyeshuri bahagurukiye ku biro by'intara y'Amajyaruguru berekeza mu mujyi gukora akarasisi













Nteziryayo Emmanuel,umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yagize icyo avuga ku gikorwa cyo guha abana barangije amashuri y'incuke impamyabumenyi aho yagize ati:

"iki ni igikorwa cyiza cyo gushyigikira uburezi, hakaba umutambagiro,abana,abarezi babo natwe abayobozi tugatambagira tukanyura mu mujyi wa Musanze,abantu bakabona ko ari ngombwa gushyigikira uburezi kandi butangiriye mu ntango ku rwego rw'amashuri y'incuke.

ni igikorwa twishimira kandi n'abana bato buriya bazamuka mu mashuri abanza hari ibintu by'ibanze bamaze kumenya."

yakomeje akangurira ababyeyi ko bakwiye kujyana abana babo kwiga amashuri y'incuke anababwira akamaro kabyo aho yagize ati

:"buriya umwana utangiriye ku rwego rw'amashuri y'incuke hari ibintu by'ibanze yigira muri icyo cyiciro,noneho akagera mu mwaka wa mbere ageze ku kigero cyiza cyo kuba ashobora kumva neza kandi vuba amasomo yo muri icyo cyiciro,ariko iyo asimbutse icyiciro cy'amashuri y'incuke agatangira mu wa mbere,afite ukuntu adindira kubera ko bya bindi yakabaye yarigiye mu mashuri y'incuke abikomatanya n'amasomo noneho bikamubana byinshi,icyo gihe nta nubwo anabifata neza,hari ibimucika kubera kuba byinshi."

umuyobozi w'ishuri rya Wisdom School Nduwayesu Elie yasobanuye intego y'iki gikorwa aho yagize ati:

"ni gahunda yo gushishikariza abana barangije amashuri y'incuke gukomeza kugira ubutwari n'imbaraga zituma binjira neza mu mashuri abanza ariko banategereje ikindi gikorwa kimeze gutya bakorerwa barangije umwaka wa 6.

ibi rero ku bana bize muri Wisdom nursery School bahanyuze bagakorerwa iki gikorwa turi gukora uyu munsi binjiye mu mashuri abanza kandi bayarangiza neza basobanutse."




Umuyobozi w'ishuri rya Wisdom School, Nduwayesu Elie

yakomeje ashimira ababyeyi kubera ko imyumvire yabo iri ku rwego rwiza. Hakizimana Alphose ni umwe mu babyeyi barerera muri Wisdom School, akaba afite umwana wahawe impamyabumenyi kuri uyu munsi,yagize icyo avuga ku kamaro abona ko guha abana barangije icyiciro cy'amashuri y'incuke impamyabumenyi aho yagize ati:

"bituma umwana akura yishimira ishuri ndetse abona ko ikigo n'ababyeyi nabo babifiteho umutima cyane."




Hakizimana Alphose umwe mu babyeyi barerera muri Wisdom School

Uwamariya Marie Louise nawe ni umubyeyi urerera mu ishuri rya Wisdom School yavuze ko bishimira iki gikorwa kuko usanga haba hari ubusabane hagati y'abana ndetse n'ababyeyi kandi ko usanga hari ubwisanzure hagati y'ubuyobozi ndetse n'ababyeyi baharerera ugasanga bituma bishimira iki gikorwa cyane.

yakomeje avuga ku nyungu abona ziri mu gutangiza umwana mu mashuri y'incuke, aho yagize ati:

"gutangiza umwana akiri muto bituma agira ubumenyi ku bintu byose haba ku bijyanye n'ubwenge bwo hanze haba ku bijyanye n'ubwenge bwo mu ishuri,ugasanga ni umwana ujijutse."




Uwamariya Marie Louise , umwe mu babyeyi barerera muri Wisdom School






















Abanyeshuri bakoze akarasisi bazenguruka umujyi wa Musanze




Ababyeyi bari baherekeje abana mu gikorwa cyo guhabwa impamyabumenyi































umuyobozi w'ishuri rya Wisdom School afasha abana kwinjira mu modoka













abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi

ni inshuro ya 10 ishuri rya Wisdom School ryizihiriza umunsi mukuru w'umwana wiga Wisdom School.

KWAMAMAZA