Umumaro w'urubuto rwa Avoka

yanditswe na MUHAWENIMANA Clarisse

25/8/2019 saa 21:30






Avoka ni urubuto rwiza rukunda kwera ahantu hashyushye,rukaba rufite akamaro k'ubuzima bw'umuntu iyo rufashwe mu rugero. Avoka ikaba ifite vitamine nyinshi zitandukanye kandi zifitiye akamaro umubiri,zirimo vitamin C, vitamin K, vitamin B, vitamin E, B-6, ndetse na vitamin A.

uru rubuto kandi rukaba rugabanya ibyago byo kurwara cancer,indwara z'umutima, umubyibuho ukabije,avoka kandi ni nziza cyane k'umugore utwite ndetse n'umugore wonsa kuko avoka ituma amashereka agira umwimerere.

uru rubuto kandi rufite akamaro mwigogora ry'ibiryo. Uru rubuto kandi rugabanyije mu moko arenga ijana,avoka zikaba zigenda zitandukana mu mabara mu ngano yazo, ndetse naho zikomoka, hari izisa n'umukara,n'icyatsi,ndetse n'umutuku.




source

1.foodrevolution.org

2.healthline.com

3.medicalnewstoday.com