Umukuru w'intara y'amajyaruguru yaganirije abanyeshuri ba Wisdom School kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

20/3/2019 saa 9:00






Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Werurwe 2019, umukuru w'intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye ishuri rya Wisdom School ishami rya Musanze, ni igikorwa cyaranzwe no kuganiriza abanyeshuri biga mu mashuri y'isumbuye, aho bagirwaga inama zizabafasha mu buzima bwabo, ndetse banasobanurirwa zimwe muri gahunda za Leta zirimo "Ndi Umunyarwanda".




Umukuru w'intara y'Amajyaruguru aganiriza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye yababwiye kuri gahunda ya leta y'U Rwanda igira iti:"Ndi Umunyarwanda" aho yagize ati:

"Ndi Umunyarwanda ni ukwiyumvamo isano muzi" yakomeje asobanurira abanyeshuri ababwira ko bakwiriye kwiyumvamo ubunyarwanda ndetse bakagira ishema ryo kuba ari abanyarwanda.

Umukuru w'intara y'Amajyaruguru yasobanuye impamvu yo kwigisha abana bakiri bato gahunda ya Ndi Umunyarwanda aho yagize ati:"Ndi Umunyarwanda ni gahunda y'igihugu,ni gahunda yafashije U Rwanda rwacu kongera kubaka ubumwe bw'abanyarwanda,kongera guhuza abanyarwanda,ndetse no gutoza abanyarwanda kongera kuba bamwe,bakabyishimira,bakishimira kuba abanyarwanda, bagakomeza guharanira kurangwa n'indangagaciro ndetse na kirazira nyarwanda,ariko ikigamijwe muri byose ni ukugira ngo bizajye mu byiciro by'Abanyarwanda bizaba biriho mu gihe kiri imbere."




yakomeje avuga ko ibiganiro nk'ibi bihabwa abaturage ariko abana baba batabirimo ariyo mpamvu babasanga ku bigo bigaho kugira ngo babasobanurire neza. mu nama zitandukanye umukuru w'intara y'Amajyaruguru yahaye abanyeshuri biga muri Wisdom School ni uko bagomba guharanira kugira ubuzima bufite intego, aho yanasabye ubuyobozi bw'ishuri rya Wisdom School gufasha abanyeshuri kwirinda ibyatuma batagera ku ntego zabo, birimo; ibiyobyabwenge,ubunebwe,ubusambanyi,n'ibindi.

Umuyobozi w'ishuri rya Wisdom Schools Nduwayesu Elie yasobanuye impamvu bateguye iki gikorwa aho yagize ati:

"Iyi gahunda yari ngombwa kuko abana dufite uyu munsi ni abana bafite amahirwe kuko ari twe abarimu tuganira nabo,ababyeyi bakaganira nabo, noneho n'ubuyobozi bw'U Rwanda bukunda urubyiruko, kuba rero twatumiye umuyobozi w'intara ni muri gahunda yo kugira ngo abana bumve impanuro ziva ku muyobozi w'intara, kuko ibyo yavuze byose kwari ugushimangira ibyo twari dusanzwe tubabwira,kandi koko iyo umwana aganirijwe n'umuyobozi mukuru ubwonko bwe burahumuka, kandi noneho n'umuyobozi mukuru ababwira mu buryo bwagutse cyane ndetse anabashishikariza kuzaba nkawe."




Umuyobozi w'ishuri rya Wisdom School yagarutse kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda baganirijweho, aho yagize ati:

"Iyi gahunda ni ngombwa kuko abana dufite ni abana batangiye gukura, ni abana bagomba kubwirwa ibijyanye no kuba Umunyarwanda no kubyishimira.

ubusanzwe usanga urubyiruko akenshi rwifuza kugenda, rwifuza kujya hanze,ariko yababwiye ati niyo mwajya hanze muri abanyarwanda.

kuba rero umuntu yakumva anejejwe no kuba Umunyarwanda,no kugira wa muzi w'ubunyarwanda, gukunda igihugu,erega gukunda igihugu abana bagomba kubitozwa bakiri bato cyane,gukunda igihugu ntabwo ari ugukunda imisozi ahubwo ni ugukunda abanyarwanda,ubwo bumwe bw'abanyarwanda,aho Umunyarwanda ari atekereza iterambere ryarindi ryo kwiha agaciro."

yakomeje avuga ko kuba abanyeshuri ba Wisdom School bigishwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari inyungu kuri Wisdom School aho yagize ati:"

twe icyo twunguka ni uko tuba dufite abana bakunda igihugu,gukunda igihugu ni ukuvuga ngo nabo barakundana,ibijyanye n'amacakubiri ntibibamo."

K'uruhande rw'abanyeshuri bahawe ikiganiro,nabo bavuze icyo bungutse,Mucyo Moses ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye,ndetse na Uwingeneye Clementine wiga mu mwaka wa 3 w'amashuri yisumbuye, bavuze ko mubyo bungutse harimo gusobanukirwa indangagaciro z'Umunyarwanda, guteza imbere igihugu ndetse no kugira ubupfura. kandi bishimiye cyane kuba baganirijwe n'umukuru w'igihugu kuko babonye hari byinshi bungutse.




Wisdom Schools yatangiye mu mwaka wa 2008,Wisdom School Musanze ifite abanyeshuri 252 mu mashuri y'incuke, naho mu mashuri abanza ifite abanyeshuri 860, amashuri y'isumbuye ni abanyeshuri 189.



















Mu byishimo byinshi abanyeshuri bateye indirimbo zivuga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda

KWAMAMAZA