Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe yitabye Imana

yanditswe na MUHAWENIMANA Clarisse



6/9/2019 saa 11:00




Kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Nzeli 2019, nibwo hatangajwe urupfu rw'uwahoze ari perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, urupfu rwa Robert Mugabe rwatangajwe na perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter.




Robert Mugabe yavutse mu mwaka w'1924 mu kwezi kwa Gashyantare tariki ya 21,avukira ahitwa Kutama mu majyepfo ya Rhodesia,apfuye afite imyaka 95. yashakanye bwa mbere na Sally Hayfron mu mwaka w'1961 aho yitabye Imana mu mwaka w'1992, aza kongera gushaka, ashakana na Grace Marufu mu mwaka w'1996.

akaba yarabaye minisitiri w'intebe wa Zimbabwe guhera mu mwaka w' 1980 kugeza mu mwaka w'1987, mu mwaka wa 1987 yahise aba perezida w'iki gihugu aza gukurwa ku buyobozi muri 2017,akuweho n'igisirikare cya Zimbabwe.

Uyu mukambwe yatewe imbaraga zo kwinjira muri politike na Kwame Nkrumah wayoboraga Ghana,Robert Mugabe akaba ari nawe washinze ishyaka Zanu PF.