Rayon Sport igeze k'umukino wa nyuma w'irushanwa ry'Agaciro nyuma yo gusezerera Police Fc

yanditswe na MUHAWENIMANA Clarisse

13/9/2019 saa 20:00






Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nzeli, irushanwa ry'Agaciro ryatangiraga, aho kuri uyu munsi hakinnye amakipe ashaka itike yo kugera ku mukino wa nyuma ndetse n'amakipe agomba kuzahatanira umwanya wa gatatu.

ku ikubitiro hakinnye ikipe ya Mukura VS ndetse na APR FC, Mukura ikaba ari yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye APR Fc kuri penaliti, Ikipe ya Rayon Sport nayo kuri uyu munsi yakinnye aho yahuye n'ikipe ya Police, ni umukino wabaye ikirere kitameze neza cyane bitewe n'imvura yagwaga, gusa ibi ntibyabujije aya makipe gukina umukino mwiza kandi uryoshye nubwo kubona igitego ku mpande zombi byagoranye.

igice cya mbere cyarenze cyirangira amakipe yombi ntayibashije kubona igitego, ibi kandi niko byakomeje no mu gice cya kabiri, umukino urenda urangira ari 0-0.

byabaye ngombwa ko hitabazwa penaliti maze Rayon Sport ibona gusezerera Police kuri penaliti iyitsinze 4-3.Rayon Sport ikaba yahise igera ku mukino wa nyuma aho igomba kuzahura na Mukura VS, naho Police yo ikazahura na APR Fc zikinira umwanya wa gatatu.

Abakinnyi 11 babanjemo k'uruhande rwa Police




Habarurema Gahungu (GK,1), Mpozembizi Mohammed 21, Ndayishimiye Celestin 3, Nsabimana Aimable (C,13), Nduwayo Valeur 6, Munyakazi Yussuf Lule 20, Ndoriyobijya Eric 4, Hakizimana Kevin 25, Kubwimana Cedric 5, Songa Isaie 9 na Nshuti Dominique Savio 27.

Abakinnyi 11 babanjemo k'uruhande rwa Rayon Sport




Kimenyi Yves (GK,1), Rugwiro Herves 4, Nshimiyimana Amran 5, Rutanga Eric (C,3), Iradukunda Eric 14, Iragire Said 2, Bizimana Yannick 23, Commodore Olokwei 11, Michael Sarpong 19, Omar Sidibe 9, na Iranzi Jean Claude 21.