Ni iki gikorerwa mu buvumo bw'amayobera bwa Grottes de Batu

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

10/4/2019 saa 6:00






Grottes de Batu ni ibuvumo buherereye Malaisie mu birometero 10 uvuye mu majyaruguru Kuala Lumpur, izina battu ryavuye ku mugezi wa battu,ndetse n'agace kari hafi aho kitwa battu,

ubu buvumo bufite metero 100 z'uburebure,metero 30 z'ubugari ndetse na metero 100 z'ubutumburuke,grotte de battu ni uruhurirane rw'ubuvumo aho bugizwe n'ubuvumo butatu bw'ingenzi ndetse n'ubundi butoya buri hamwe,ubwingenzi buzwi ku izina rya Grotte cathédrale cyangwa Grotte du temple.

kubera bamucyerarugendo benshi baza gusura aka gace usanga hasa neza cyane kandi hatatse bishoboka,kuzamuka ugera kuri ubu buvumo bisaba kuzamuka ingazi zingana na 272 zikozwe muri beto,izi ngazi zubatswe mu mwaka wa 1939, zisimbuye izari zarubatswe mu mwaka w'i 1920 zubatswe mu mbaho.




ingazi ndende zinjira mu buvumo

ubushyuhe bwo muri ubu buvumo bugera kuri degere 38 , ukinjira mu buvumo aho agasozi gatangiriye hari ubuvumo bubiri, aribwo: Grotte de la galerie d'art na Grotte du musée ubu buvumo uko ari bubiri bwose buratatse burimo amashusho y'imana z'abahinde,aho imana ikomeye irimo inasengwa ari Murugan izwi ku izina rya Skanda cyangwa Kārttikeya.ikaba ariyo mana ikora ibitangaza muri ubu buvumo,ari nayo isengwa cyane.muri bimwe mu bitangaza iyi mana ikora harimo no kuba abantu batumva ububabare bw'umubiri no gukuraho imibabaro yose mu gihe baje gusengera muri ubu buvumo, mu rwego rwo gushimisha iyi mana,abizera usanga bitobora mu itama kandi ntihagire amaraso nta macye agaragara.







igishushanyo cy'imana ya Murugan gifite metero 42,7 z'uburebure kikaba cyarubatswe mu kwezi kwa mbere muri 2006 kikaba gikozwe muri zahabu,kikaba ari cyo gishushanyo kirekire cy'imana ya Murugan,


igishushanyo kirekire cy'imana ya Murugan

ni ubuvumo bukorerwamo ibitangaza ndetse biteye n'amayobera kubasengera mu idini ryaba Hindu kuko baza gusengeramo ndetse bakanakorerwa ibitangaza.

ku munsi mukuru wa Thaipusam usanga abahinde benshi bahahuriye kugira ngo bizihirize uyu munsi. mu mwaka w'i 1970,urugendo rutagatifu rwa Thaipusam rwahuje abantu 700 000 ,naho mu mwaka wa 2007 uru rugendo rwahuje abantu miliyoni 1.5.




ibishushanyo bitatse mu buvumo bwa grottes de battu










ubu buvumo burimo inyamaswa nyinshi zirimo n'inkende