Musanze Fc ibashije gutsinda Rayon Sport mu mukino wa gicuti

yanditswe na MUHAWENIMANA Clarisse

9/9/2019 saa 7:00






Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nzeli 2019, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya Rayon Sport ndetse n'ikipe ya Musanze Fc, ni umukino ubaye mbere yuko aya makipe atangira imikino ya shampiyona iteganyijwe tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Rayon Sport yabanjije mu kibuga abakinnyi badasanzwe babanza mu kibuga mu rwego rwo kureba uko bahagaze, uyu mukino wa gicuti kandi wari ugamije gufasha aya makipe kwitegura neza amarushanwa atandukanye arimo igikombe cy’Agaciro gitangira muri iki cyumweru tariki ya 13/09/2019 ndetse na tariki ya 15/09/2019.

uyu mukino watangiye ikipe ya Rayon Sport irusha ikipe ya Musanze Fc ariko ibi ntacyo byamariye Rayon Sport kuko itigeze ibona igitego mu gice cya mbere, Igice cya kabiri cyatangiye Kayiranga Baptiste umutoza wa Rayon Sport asimbuza aho yakuyemo Rugwiro Hervé yinjizamo Nizeyimana Mirafa.

k'umunota wa 74 w'igice cya kabiri nibwo ikipe ya Musanze Fc yabonye igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Obed Harerimana,ari nacyo cyaje kurangiza umukino, kuko umukino warangiye ari igitego 1 cya musanze k'ubusa bwa Rayon Sport.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports:




Izamu: Mazimpaka Andre,

Abakina inyuma: Herve Rugwiro, Iragire Saidi, Nyandwi Saddam, Irambona Eric,

Abo hagati: Commodore Olokwei, Ciza Hussein Mugabo, Hussein Habimana, Oumar Sidibe,

Abataha izamu: Bizimana Yannick, Gilbert Mugisha.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Musanze Fc