Mukura VS isezereye APR FC mu irushanwa ry'Agaciro Football Tournament rya 2019

yanditswe na MUHAWENIMANA Clarisse

13/9/2019 saa 19:00






Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nzeli 2019 nibwo irushanwa ry’Agaciro Football Tournament rya 2019, ryatangiraga, aho ikipe ya Mukuru yakinaga n'ikipe ya APR FC, ni umukino abafana benshi bahaga amahirwe ikipe ya APR FC, ariko ibi siko byaje kugenda kuko ikipe ya Mukuru yaje yiteguye neza uyu mukino izi neza ibiyitegereje.

wari umukino utoroshye kuko amakipe yombi yatangiye asatira cyane,gusa k'umunota wa 25 w'igice cya mbere ikipe ya Mukuru yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nwosu Samuel.

Iki gitego cyakanguye cyane abakinnyi b'ikipe ya APR FC batangira kwataka ariko igice cya mbere kirangira nta zindi mpinduka, ari igitego kimwe cya Mukuru k'ubusa bwa APR FC.




Igice cya kabiri cyatangiye APR Fc iri mu mukino neza ubona izanye ingamba nshya, ibi byaje no kuyihira igahita yishyura igitego yari yatsinzwe, k'umunota wa 48 w'igice cya kabiri Danny Usengimana yahise atsinda igitego cya mbere cya APR FC. Bidatinze Byiringiro Lague yaje gutsinda igitego cya kabiri,Mukura nayo yashakaga iyi tsinzi yaje guhita yishyura iki gitego gitsinzwe na Ntwari Evode, amakipe yombi ahita anganya ibitego bibiri kuri bibiri.

Umukino waje kurangira gutya hitabazwa penaliti, birangira Mukura itsinze APR FC Penaliti 3-2. APR FC ikaba igomba kuzakinira umwanya wa gatatu ku cyumweru tariki ya 15 Nzeli 2019.

Abakinnyi 11 babanjijemo k'uruhande rwa APR FC

Ntwari Fiacre, Nshimiyimana Yunussu, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Rwabuhihi Placide, Bukuru Christophe, Buregeya Prince, Byiringiro Lague, Usengimana Danny, Mugunga Yves na Ishimwe Kevin.

Abakinnyi 11 babanjijemo k'uruhande rwa Mukura VS

Bikorimana Gerard, Senzira Mansoul, Rugirayabo Hassan, Ngirimana Alexis, Ntwali Evode, Duhayindavyi Gael, Niyonkuru Ramadhan, Tuyishimire Eric Congolais, Ndizeye Innocent na Nwosu Samuel.