Minisitiri Mukeshimana yasabye RAB guhuza ingengabihe y'abatubuzi n'ingengabihe y'igihembwe cy'ihinga

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

29/3/2019 saa 6:00






kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Werurwe 2019, mu ntara y'amajyaruguru hateraniye inama yahuje Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine n'abatubuzi b’imbuto nziza bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

yari inama igamije kurebera hamwe aho gahunda yo gutubura imbuto nziza igeze ishyirwa mu bikorwa muri iyi Ntara, ndetse no gushakira igisubizo kirambye ku bibazo bituma abahinzi batabona imbuto nziza hafi yabo kandi ku gihe .

Iyi nama yayobowe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine afatanyije na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda-RAB, inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara, Abayobozi b’Uturere Bungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu, Abayobozi ba RAB Station ya Musanze na Rwerere, Abayobozi bashinzwe ubuhinzi mu Turere n’abatubuzi b’imbuto nziza bemewe na RAB bo mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru n’Uturere twa Rubavu na Nyabihu two mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu ijambo rye, Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ubutubuzi bw’imbuto bwakagombye kuba bumaze gufata umurongo bigizwemo uruhare n’abatubuzi, kubera ko bagiriwe inama kenshi zigamije gutuma barushaho kunoza umwuga wabo. Yakomeje asaba abatubuzi kurushaho kunoza umurimo wabo barushaho kuwukora kinyamwuga.

Minisitiri Mukeshimana yasabye kandi Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda-RAB kurushaho kwegera abatubuzi mu bugenzuzi bakora bakabagira inama tekiniki, kugira ngo barusheho kunoza umwuga wabo no kurushaho gutubura imbuto nyinshi kandi zifite ubuziranenge.




Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine

Minisitiri Mukeshimana yasabye kandi Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda-RAB kurushaho kwegera abatubuzi mu bugenzuzi bakora bakabagira inama tekiniki, kugira ngo barusheho kunoza umwuga wabo no kurushaho gutubura imbuto nyinshi kandi zifite ubuziranenge.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuba yaratekereje gukorera inama nk’iyi mu Ntara y’Amajyaruguru kubera ko ari urubuga rwiza rwo gusuzumira hamwe aho gahunda y’ubutubuzi bw’imbuto nziza igeze ishyirwa mu bikorwa no gutanga inama ku babikora, ari bo batubuzi.




Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney

Guverineri Gatabazi yasabye abatubuzi b’imbuto nziza kubikora babikunze, kuko ari umurimo mwiza kandi wunguka nk’iyindi. Muri iyi nama, abatubuzi bayitabiriye bagaragaje imbogamizi bahura na zo z’uko mu gihe bakeneye imbuto y’ibirayi badahita bayibona, ahubwo ikaboneka igihembwe cy’ihinga kiri hafi kurangira.




Kuri iki kibazo, Minisitiri Mukeshimana yasabye RAB guhuza ingengabihe y’abatubuzi n’ingengabihe y’igihembwe cy’ihinga. Muri iyi nama kandi Uturere twasabwe gushaka uburyo ubutaka bwa Leta bwagenewe gutuburirwaho imbuto bwakoreshwa uko bikwiye.

KWAMAMAZA