Minisiteri y'uburezi irasaba abayobozi b'ibigo by'amashuri byo mu ntara y'amajyaruguru kugira uruhare mu guhindura ishusho y'uburezi

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

26/3/2019 saa 6:00






kuri uyu gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019,hateranye inama yahuje Abayobozi b'Ibigo by'Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yo mu Ntara y’Amajyaruguru n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi.

Ni inama yabereye i Musanze ikaba yari igamije kuganira ku iterambere ry'uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru , yateguwe ku bufatanye bw'Intara y'Amajyaruguru n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB).

ni inama yitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo, Guverineri w’Intara y'Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi, Dr Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, Eng Gatabazi Pascal, Inzego z'Umutekano, Abayobozi b'Uturere tugize Intara y'Amajyaruguru, Abashinzwe Uburezi ku rwego rw'Uturere n'Imirenge, Abayobozi b'Ibigo by'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, aya Leta n'ayigenga, biri mu Ntara y'Amajyaruguru.




Mu ijambo rye, Dr Isaac Munyakazi yagaragaje ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa mu burezi hakiri byinshi byo gukora kugira ngo uburezi bw’u Rwanda bugere ku rwego rwifuzwa, birimo kunoza imyigire y’abana n’imicungire y’abarimu,aho yagize ati:"Iyo urebye uburyo abana bacu bitabira amashuri, amasaha bamara biga, ubushobozi bakura mu mashuri, usanga tudahagaze neza uko tubyifuza. Iyi nama rero idufashe kwisuzuma kugira ngo duhindure ishusho y’uburezi ive aho iri ubu igere ku rwego twifuza, Murasabwa gukora cyane kandi mu buryo budasanzwe kugira ngo Igihugu cyacu gishobore kugera ku ntambwe twifuza mu bijyanye n’uburezi”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yasabye kandi Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru guha uburezi uburemere bukwiye nk’uko Umukuru w’Igihugu yabisabye. Kugira ngo ibyo bigerweho yavuze ko buri muyobozi agomba ibintu kubigira ibye, agakurikirana umunsi ku wundi ubuzima bw’ikigo ayobora, akamenya ko abana bose baje ku ishuri, uko biga, uko abarimu baje ku ishuri, imyigishirize yabo ndetse n’ibibazo biri mu kigo kandi akagira uruhare mu kubikemura.

Ikindi yavuze ko umuyobozi agomba kumenya gukorana n’abandi bakuzuzanya mu gukemura ibibazo bihari,Nk’uko yakomeje abivuga umuyobozi w’ikigo agomba kandi kuba ari umuyobozi mwiza utanga urugero muri byose kandi wemera kubazwa ibitagenda n’ibyapfuye mu kigo ayobora.

Dr Isaac Munyakazi yavuze kandi ko Minisiteri y’Uburezi itazihanganira na rimwe abayobozi b’ibigo ndetse n’abarezi bitwara uko bishakiye, aho yashimangiye ko utabishoboye yasezera hakiri kare akajya kureba ibindi akora. Yagize ati:"Uburezi dushinzwe ni igihango gikomeye n'icyubahiro, uwumva atabishoboye abivemo ashake ibindi ajyamo”.

K'uruhande rwe, Guverineri w’Intara y’Amjyaruguru yasabye Ubuyobozi bw’Ibigo by’amashuri ko butakomeza gutererana abana bato b'abakobwa baterwa inda, ko ahubwo ayo mashuri baba bigamo akwiye kujya agira uruhare mu gukurikirana ababa babateye inda.




Muri iyi nama Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi yagaragarije abitabiriye inama ibikubiye mu isuzuma ryakorewe mu bigo by’amashuri byo Ntara y’Amajyaruguru, aho yagarutse ku bibazo byagaragaye birimo, kutitabira uko bikwiye ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ibigo by’amashuri bikunze kugaruka mu myanya ya nyuma mu bizamini bikorwa ndetse n’ikibazo cy’abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika.




KWAMAMAZA