Menya amateka y'inyubako nziza ku isi Taj Mahal

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

14/5/2019 saa 8:00






Taj Mahal ni inyubako y'umweru nziza kandi itangaje iherereye mu gihugu cy'Ubuhinde,mu mujyi wa Agra, usibye kuba ari inyubako nziza ku isi, ni inzu ndangamurage isurwa cyane n'abacyerarugendo baturutse hirya no hino ku isi.

mu mwaka w' 1628, umwami Shah Jahan nibwo yagiye ku butegetsi bw'ubwami bwa Mughal Empire,aza kubuvaho mu mwaka w' 1658, uyu mwami akaba yarakundaga umwamikazi cyane witwa Mumtaz Mahal ari we mugore we,mu mwaka w' 1631 nibwo uyu mwamikazi yapfuye ubwo yarari kubyara.

gusa mbere yuko apfa yasabye umwami kumusezeranya niba azamwubakira igituro cyiza cyane mu mateka y'isi,nkuko umwami yari yarabyiyemeje yahise atangira kubakisha iyi nyubako yitiriwe umugore we Mahal, maze ayita Taj Mahal.




abaconga amabuye bagera ku bihumbi 20,abafundi ndetse n'abanyabugeni baturutse hirya no hino mu gihugu cy'Ubuhinde muri Turukiya na Iraq bose bifashishijwe mu kubaka iyi nyubako ya Taj Mahal bayobowe numu architect w'ibwami witwa Ustad Ahmad Lahauri,Taj Mahal yubatswe hafi y'umugezi wa Agra witwa Jamuna.

Taj Mahal yubatswe kuri hectares 17,ikaba ifite uburebure bungana na metero 73, iyi nyubako yubatswe imyaka igera kuri 16 dore ko imirimo yo kuyubaka yatangiye mu mwaka w' 1632 ikarangira mu mwaka w' 1648. uyu mwaka yuzuyemo yuzuye itwaye asaga miliyoni 32 zama rupees,ariko mu mwaka wa 2015 habaruwe asaga biliyoni 52.8 zama rupees,angana nama dolari miliyoni 827 , ni inyubako ifite ibice bitandukanye,harimo igice kirimo imva y'umwamikazi nkuko iyi nyubako ari we yubakiwe, n'igice kirimo umusigiti kuko abasilamu benshi bajya kuhasengera ndetse n'amacumbi.

abantu bagera kuri miliyoni 7-8 bajya gusura Taj Mahal buri mwaka,kuko mu imbere mu nyubako harimo ibintu bitangaje kandi byiza,Iyi nyubako ikaba ifatwa nk'umurage w'isi. mu mwaka w'1983 iyi nyubako yahindutse umurage wa UNESCO,Taj Mahal ikaba ari ikimenyetso cy'amateka y'ubukungu bw'Ubuhinde.

source:nationalgeographic.com

smithsonianmag.com

Ahuja, Dilip R.; Rajani, M.B. (2016). "On the symmetry of the central dome of the Taj Mahal" (PDF). Current Science. 110 (6): 996–997.

Allan, John (1958). The Cambridge Shorter History of India (First ed.). Cambridge: S. Chand, 288 pages.

"UNESCO Taj Mahal". UNESCO Culture World Heritage Centre, World Heritage List. UNESCO. 2016. Archived from the original on 27 August 2016. Retrieved 10 September 2016.