Mashami yashyize hanze urutonde rw'abakinnyi azifashisha mu mukino uzahuza Amavubi na Seychelles

yanditswe na MUHAWENIMANA Clarisse

27/8/2019 saa 6:30






Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kanama 2019,nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent yashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 25 ashobora kuzifashisha mu mukino ubanza w'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'isi cyizaba mu mwaka wa 2022 i Quatar.

Mashami avugana n'itangazamakuru yavuze ko aya ari amahirwe meza babonye yo gukora cyane bagatuma ikipe yongera igatsinda nkuko abanyarwanda bose babyiteguye,nubwo batarabona imikino ya gicuti yo kwitegura ikipe ya Seychelles,ariko ko bagiye gukoresha neza igihe bafite cyo kwitegura k'uburyo bazagera ku rwego biteze uko bashoboye.

Mashami yakomeje avuga ko intege yabo ari ugusezerera Seychelles ubundi bagakomeza kwitwara neza no mu yindi mikino izakurikira. Ikipe y'igihugu y'Amavubi izakina umukino wa mbere na Seychelles ku itariki ya 5 Nzeli 2019, naho umukino wo kwishyura ukazaba tariki ya 10 Nzeli i Kigali.

Ikipe y'Amavubi ikaba iri ku mwanya w'133 k'urutonde rwa FIFA,mu gihe ikipe ya Seychelles yo iri ku mwanya wa 59 kuri uru rutonde.

kuri uyu wa kabiri nibwo Amavubi ari butangire umwiherero kuri La Palisse Hotel , akajya akorera imyitozo kuri stade ya Kigali, aho imyitozo igomba gutangira kuri uyu wa kabiri saa 15:30.

Urutonde rw'abakinnyi bazifashishwa mu mukino wa Seychelles

Abazamu

Rwabugiri Omar (APR FC), Kimenyi Yves (Rayon Sports FC) na Ndayishimiye Eric (AS Kigali)

Bamyugariro

Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh) na Iradukunda Eric (Rayon Sports).

abo hagati

Butera Andrew (APR FC), Muhire Kevin (Misr El Makkasa, Egypt), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier (APR FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali) na Iranzi Jean Claude (Rayon Sports).

Abataka izamu

Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club, UAE), Mico Justin (Police FC), Sugira Ernest (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Sibomana Patrick (Young Africans).