Ishuri rya Wisdom School ryatangije gahunda yo kwigisha abanyeshuri baryo igishinwa

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

21/6/2018 saa 21:00






Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kamena 2018, umunyamakuru w'Igikorwa.com yasuye ishuri rya Wisdom school, ahagana saa 15:30,abanyeshuri bo mu mwaka wa kane n'uwa gatanu w'amashuri abanza , bari bahurijwe hamwe bagiye kwiga ururimi rw'igishinwa. abanyeshuri bari bishimye cyane ubona ko mu gihe kingana n'ukwezi bamaze biga hari byinshi bamaze kumenya ,

Nduwayesu Elie, umuyobozi w'ishuri rya Wisdom School yatangaje impamvu igishinwa ari rwo rurimi bahisemo ,aho yagize ati: "igishinwa nirwo rurimi ruvugwa n'abantu benshi ku isi, abashinwa barenga miliyari 1 na miliyoni 400,abo bantu ni abantu buzuye isi,iterambere ryabo aho rigeze,ahantu hose barahari naha mu Rwanda inganda nyinshi ni izabo,kuba igishinwa twaragitekereje ni ukugira ngo abana bagire amahirwe yo kuba bamwe bavuga ururimi ruvugwa rwa mbere ku isi.

ariko bibe n'uburyo bwo kubategurira kuba abantu bahagaze neza,m'uruhando mpuzamahanga,abana dutegura,tubategurira kugira ngo babe mu isi hose."




Nduwayesu Elie, umuyobozi w'ishuri rya Wisdom School

yakomeje avuga ko bizafasha abanyeshuri mu mirimo itandukanye bazakora ndetse n'abazifuza gushora impari mu bindi bihugu bizabafashe, yavuze ko umwana wize ururimi arufata vuba kandi akarumenya ari yo mpamvu bafasha abana kwiga indimi bakiri bato. Nduwayesu Elie arashishikariza ababyeyi kuzana abana mu ishiri rya Wisdom kuko batanga ubumenyi n'uburere buhamye.

ishuri rya Wisdom rikaba ritsindisha 100% mu bizami bya leta. iri shuri rifite amashami ane :Musanze,Nyabihu,Rubavu,Burera. aya mashami yose yatangiye kwigisha igishinwa, kuhera mu mashuri abanza kugeza mu cyiciro rusange.

k'uruhande rw'abanyeshuri nabo bavuga ko bishimiye iyi gahunda ishuri ryabo ryabazaniye,kandi ko bari kugenda bamenya kuvuga ururimi rw'igishinwa bakaba bizera ko ruzabagirira akamaro mu byo bazaba bakora byose. Ishuri rya Wisdom ryigisha indimi zitandukanye zirimo:icyongereza,igifaransa,ikinyarwanda,igiswahili,ndetse n'igishinwa.




abanyeshuri bari kuririmba indirimbo zo mu gishinwa