Ishuri rya Wisdom School rimaze kwakira abanyeshuri basaga 20 baturutse ahandi mu itangira ry'igihembwe cya 2

yanditswe na Ndayisaba Jacques

23/4/2019 saa 18:00






Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mata 2019, nibwo itangira ry'igihembwe cya kabiri cy’amashuri abanza ndetse n'ayisumbuye mu Rwanda cyatangiraga.

Ishuri rya Wisdom School cyo kimwe n'andi mashuri, naryo ryakiriye abanyeshuri baryo bari bagiye mu biruhuko bisoza igihembwe cya mbere. kuri uyu wa kabiri igikorwa .com twasuye icyicaro cy’ishuri rya Wisdom School riherereye mu karere ka Musanze,

Umuyobozi wa Wisdom School Nduwayesu Elie adutangariza ko barimo kwakira abanyeshuri bagarutse ku ishuri gukomeza amasomo yabo y'igihembwe cya kabiri aho abona ko abana bameze neza ndetse ko mu kwakira abana bagarutse ku ishuri barimo no kwakira abandi banyeshuri bashya baturutse ku bindi bigo.

Tuganira n'uyu muyobozi yavuze ko igihe cyose umubyeyi yaba aje abagana abasaba ko bamurerera umwana batamusubiza inyuma kubera ko aba amuzanye azi neza uburere ishuri rya Wisdom School ritanga, akomeza avuga ko bamaze kwakira abanyeshuri bashya basaga 20 bashobora no kwiyongera bavuye ku bindi bigo bizeho igihembwe cya mbere.

Avuga ko nta mpungenge bajya bagira z'uko abana bashobora kuba bagaruka ku ishuri barasubiye inyuma kubera ko mbere yuko abana barererwa muri Wisdom School bajya mu biruhuko babwirwa ko bazagaruka bagakora ibizamini ,iyi akaba ari yo mpamvu abana badashobora kugenda ngo bajye muri filime cyangwa ngo bajye mu bindi birangaza baziko nibagaruka ku ishuri bazahita bakora ibizamini.

mu ijambo rye Nduwayesu Elie yagize ati:"nibyo koko ubu turimo kwakira abana bavuye mu biruhuko kandi ndabona bishimye navuga ko kugeza ubu ¾ bamaze kuhagera ndetse uyu munsi bose baraba bahageze kuko bazi neza ko iyo bagarutse ku ishuri babanza gukora ibizamini kugira ngo harebwe niba koko batarigeze barangara bareba Amafilime ndetse n'ibindi byatuma bibagirwa amasomo."




Muri iri tangira ry'amashuri ry'igihebwe cya kabiri muri wisdom school twaganiriye n'umwe mu babyeyi witwa Uwambayinema Francoise usanzwe ahafite abana babiri ndetse wari unazanye n’undi mwana we avuga ko amuzanye kugira ngo nawe azamure urwego nk'urwo bakuru be bafite aho yagize ati:" ubu nazanye umwana hano muri Wisdom School ariko nsanzwe mpafite abandi 2 ,njya kuhamenya naharangiwe n’inshuti yanjye yari ihafite umwana nanjye ndabazana mbakura aho bigaga kugeza ubu maze kubona ko hari icyo abana banjye bahindutseho mu myigire, niyo mpamvu nzanye na murumuna wabo kugira ngo nawe azamure urwego mu masomo."

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko mbere yuko agarura abana be muri Wisdom School abanza kubabaza niba bifuza kuhasubira, abana bakamusubiza ko ntakibazo bajya bagira mu myigire yabo ndetse no mu mibereho yabo iyo bari mu kigo, ashishikariza abandi babyeyi bifuza kuza kurerera muri wisdom ko nta mpungenge bagakwiye kugira kuko iyo abana bari muri Wisdom school baba bameze nkaho ari mu rugo, aho avuga ko batsinda neza ,baba bafite isuku ,ikinyabupfura ,kurya neza ndetse no gukurikiranwa k'uburyo bwihariye k'uburyo umubyeyi adoshobora kuba yagira impungenge.




K'uruhande rw'abanyeshuri biga muri Wisdom School, Uwingeneye Clementine wiga mu mwaka wa gatatu w'icyiciro rusange na Ntare Kayitare Prince wiga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza bishimiye kongera kugaruka ku ishuri aho bagarutse biteguye gukora cyane kugira ngo bazatsinde ibizamini bya leta bibategereje,dore ko bose bari mu myaka isoza .

Uwingeneye Clementine agira ati:" kongera kugaruka ku ishuri nabyakiriye neza kuko bimpa amahirwe yanjye yo gutegura amasomo kugira ngo nzagire ejo heza. kugaruka muri Wisdom School nuko ari ishuri ryiza umuntu yigamo akahakura ubumenyi bwinshi, nkanjye ubu ntahatangiriye amashuri abanza iyo nza kuba nta bumenyi mpakura nari gusaba ababyeyi banjye bakahankura kimwe nkuko nabo iyo babona ntiga neza bari kuhankura.

nyuma yo kwiga amasomo asanzwe hano ku ishuri tuhigira ikinyabupfura, isuku, urukundo ndetse no kumenya Imana dusoma bibiliya."

Kayitare we abona ari ibintu bishimishije kuko afite intego yo kwiga cyane kugira ngo azabone amanota ya mbere mu gihugu, gusa we abona wisdom ari ishuri ryashyizweho n'Imana, aho agira ati:"

ndishimye cyane kuba ngarutse ku ishuri nabyishimiye kuko twavuye mu biruhuko kandi dufite gahunda yo kuzaba aba mbere mu gihugu ngarutse ku ishuri mfite ingamba zo kuzaba uwa mbere ku rwego rw’igihugu cyane ko n'ikigo cyacu cya Wisdom School irizo ngamba gifite.

nahisemo kongere kugaruka hano kuko iyo umwana ahinduye ikigo imyigire ye igenda nabi njye mbona Wisdom ari ikigo cyashyizweho n’imana nkuko indirimbo yacyo ibivuga.abarimu bacu baradukurikirana mu myigire ibintu bituma nta mwana ushobora kurangara."




Wisdom School ni ishuri rifite amashami atandukanye mu karere ka Musanze akaba ariho hari icyicaro gikuru. Andi mashami ari mu karere ka Nyabihu mu burengerazuba , Rubavu ndetse na Burera,Wisdom School ni ishuri mpuzamahanga ryigwamo n'abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye rikaba ari ishuri rifite ibyiciro bitandukanye kuva mu mashuri y’incuke kugera mu cyiciro rusange, bakaba bigisha indimi zitandukanye zirimo ikinyarwanda , igifaransa ,icyongereza,igiswahili, ndsetse n’igishinwa.