Inkongi y'umuriro yibasiye agace ka Dhaka yasize abantu benshi badafite aho kuba

yanditswe na MUHAWENIMANA Clarisse

18/8/2019 saa 9:30






Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kanama 2019,umuriro mwinshi wibasiye agace ka Dhaka ko mu mujyi wa Bangladesh,aka gace ubusanzwe gatuwe n'abantu batishoboye, uyu muriro ukaba umaze gusiga abagera ku bihumbi mirongo itanu badafite aho kuba, kuko amazu amaze kubarurwa ko yangiritse agera ku bihumbi cumi na bitanu muri Chalantika.

kubera ko amazu menshi yari afite ibisenge bikoze mu bikoresho bya parasitike byatumye umuriro ukwirakwira byoroshye.nubwo abantu bakomeretse ari benshi nta muntu n'umwe wigeze ahasiga ubuzima nkuko tubikesha urubuga rwa BBC.

abashinzwe kuzimya inkongi y'umuriro byabafashe amasaha agera kuri 6 kugira ngo babe barangije kuzimya, iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi nkongi.







Amafoto yerekana uko aka gace kangiritse nyuma yo kuzimya inkongi y'umuriro