Ines Ruhengeri yibutse ku nshuro ya 25 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

13/4/2019 saa 8:00




Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Mata 2019, ishuri rya Ines Ruhengeri ryibutse ku nshuro ya 25 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994,kuva iri shuri ryatangira rikaba ari ku nshuro ya 9 ryibutse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.




ni igikorwa cyabanjirijwe n'igitambo cya misa, hakurikiraho urugendo rwo kwibuka,ndetse no gushyira indabo ku rwibutso hakomerezaho ijoro ryo kwibuka ryabereye mu ishuri rya Ines Ruhengeri ari naho hatangiwe ubutumwa butandukanye ndetse n'ubuhamya bwabarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.










mu butumwa umuyobozi w'ishuri rya Ines Ruhengeri yatanze yavuze ko iri shuri ryibuka kugira ngo urubyiruko ruhari rugera ku bihumbi 330, rubashe kumva neza amateka ruyasigasire cyane cyane amateka ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994,yakomeje avuga ko hari abanyeshuri ndetse n'abakozi barokotse Genocide yakorewe abatutsi baba bakeneye guhumurizwa ndetse no kumva ko bari mu muryango umwe.

yakomeje agira inama urubyiruko ko ari imbaraga zubaka iyo zikoreshejwe neza zigasenya zikoreshejwe nabi,aho yagize ati:"icyo dukora gikomeye ni ugutoza urubyiruko indangagaciro, tubatoza indangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda ndetse n'indangagaciro za gikristo zituma bumva agaciro k'umuntu bakamwubaha,bakumva agaciro ko gushyira hamwe,k'ubufatanye ko gutabarana.

k'uruhande rw'abanyeshuri biga mu ishuri rya Ines Ruhengeri bavuze ko bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga bavuga ukuri ku byabaye mu Rwanda ndetse banakoresha neza imbuga nkoranyambaga basubiza abantu bashaka gupfobya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.