Iminsi itarigeze ibaho mu mateka y'isi

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

6/4/2019 saa 16:00






Mu mwaka w'i 1582 Ukwakira harimo iminsi icumi itarigeze ibaho mu mateka y'isi, ni iminsi itagira igikorwa nta kimwe cyagaragayemo kuko itigeze ibaho, iyo minsi ni ukuva ku itariki ya 5 kugeza ku itariki ya 14 Ukwakira 1582. kugira ngo aya matariki ave mu mateka y'isi byatewe n'ihindagurika ry'indangabihe (calendrier),aho indangabihe (calendrier) yaririho itahuraga n'iy'izuba.

muguhindura indangabihe ( calendrier) bava ku ya Julien bajya kuya grégorien nibwo iyi minsi icumi yavanyweho kugira ngo indangabihe ya grégorien ihure n'iy'izuba. bishatse kuvuga ko abantu baryamye tariki 4 Ukwakira bakabyuka ari tariki ya 15 Ukwakira.

mu mwaka wa 45 mbere y'ivuka rya Yesu kristo, Jules César yashyizeho indangabihe (calendrier) yaba Roman yagendanaga n'ibihe by'ukwezi, ariko iyi ndangabihe ikaba yaraje gutera urujijo kubera ukwezi kwa 13 kwiyongeragaho nyuma ya buri myaka 3.

gusa k'ubusabe bwa Cesar umu astronome Sosigène d’Alexandrie yahise akora indi ndangabihe itagendera ku bihe by'ukwezi,aho ukwezi kuba gufite iminsi 30 ndetse na 31,usibye ukwezi kwa nyuma ku mwaka waba Roman ari ko Gashyantare aho uku kwezi kugira iminsi 28 cyangwa 29.kuko umwaka waba Roman utangira tariki ya 1 Werurwe.

umwaka ufite ukwezi kwa Gashyantare gufite iminsi 29,kwiswe bisextiles,kubera uyu mwaka ugira iminsi 366,aho iyi ndangabihe ya julien igira iminsi 366 nyuma ya buri myaka ine.

nubwo ikibazo cyuko indangabihe ya julien itarahuraga n'iy'izuba cyitacyemutse.Papa Grégoire XIII nyuma yo kubona iki kibazo yahise ashyiraho indangabihe dukoresha kugeza ubu, aho imyaka itatu ifite iminsi 365 igakurikirwa n'umwaka umwe ufite iminsi 366,mu kinyejana cya 16, ubwo indangabihe ya Grégoire yasigaga iy'izuba ho iminsi 10,nibwo Papa Grégoire yahise afata umwanzuro wo gukuraho iminsi 10 guhera ku itariki ya 5 kugeza ku itariki ya 14 iyi minsi nayo irimo.

Gusa ibihugu byose ntabwo byahise bikurikiza iyi ndangabihe ya Grégoire kuko nka Angleterre n'ibihugu byakoronijwe nayo byayikurikije mu mwaka w'i 1752,ubushinwa buyikurikiza mu mwaka w'i 1911, Uburusiya nabwo buyikurikiza mu mwaka w'i 1917.

Itorero ryaba orthodoxe grecque ryo ryagumye ku ndangabihe ya Julien,akaba ari yo mpamvu bizihiriza noheli tariki ya 7 Mutarama.

source

1.le saviez vous.fr

2.dixquatre.com