Ikoranabuhanga ryongerera ubwonko ubushobozi rizwi nka Electrical brain stimulation rikora rite

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

6/5/2019 saa 8:00






Electrical brain stimulation cyangwa se focal brain stimulation mu ndimi z'amahanga ni bumwe mu buryo bw'ikoranabuhanga bwifashishwa mu buvuzi bugezweho bw'indwara zo mu mutwe, ni uburyo bufasha ibikorere y'ubwonko ku bantu baba bafite ikibazo cyo mu mutwe,ariko ubu buryo bukaba bukoresha umuriro w'amashanyarazi.

ubu buryo bukaba bwaratangiye gukoreshwa hagati mu kinyejana cya 19, buvumbuwe n'abashakashatsi barimo Luigi Rolando na Pierre Flourens, ubu buryo nanone bwo kongerera ubwonko ubushobozi bwabanje gukoreshwa ku nyamaswa kugira ngo hakorwe igenzura ku gace ko ku bwonko gatuma ibindi bice byose by'umubiri bikora, ibi bikaba byarakozwe n'abashakashatsi barimo Eduard Hitzig, Gustav Fritsch, David Ferrier ndetse na Friedrich Goltz.

ubu buryo bwaje gukoreshwa ku bantu n'abaganga b'indwara zo mu mutwe barimo Robert Bartholow ndetse na Fedor Krause. mu kinyejana cyakurikiyeho ubu buryo bwaje gukorerwa ivugururwa bikozwe n''umuganga w'indwara zo mu mutwe wo mu bwongereza ari we Victor Horsley, abusimbuza ubundi buryo byitwa stereotactic method.

ubu buryo bwose bufasha ubwonko gukora neza,bimwe mu bice by'umubiri bitakoraga bitewe nuko hari agace ko ku bwonko gatuma ibindi bice bikora kaba gafite ikibazo, ubu buryo bukaba bukoreshwa cyane ku bantu barwaye indwara y'igicuri ndetse n'indi ndwara ifata abageze mu zabukuru ituma basusumira cyangwa bakagwa yitwa Parkinson's disease.




imashini ya stereotactic yifashishwa bashyira utwuma twabugenewe ku bwonko bavura indwara ya Parkinson's disease.

ubu buvuzi bwavumbuwe mu mwaka w' 1870, butangira gukoreshwa ku bantu mu mwaka w'1960,mu mwaka w'1970 nibwo habonetse raporo ya mbere y'abantu bavuwe n'ubu buryo.

source:

sciencedirect.com

medicalnewstoday.com

Penfield, Wilder (1974). Speech and Brain Mechanisms. New York: Atheneum.

Delgado, Jose (1986). Physical Control of the Mind: Toward a Psychocivilized Society. New York: Harper and Row.