Ikipe y'U Rwanda Amavubi isezereye Seychelles ku kinyuranyo k'ibitego 10

yanditswe na MUHAWENIMANA Clarisse

11/9/2019 saa 6:00






Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nzeli 2019, ikipe y'U Rwanda Amavubi yahuraga na Pirates ya Seychelles, ni umukino wo kwishyura waberaga kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, umukino ubanza wari wabereye muri Seychelles aho U Rwanda rwari rwatsinze Seychelles ibitego 3-0.

umukino watangiye Seychelles irushwa cyane n'ikipe y'Amavubi k'uburyo kubona ibitego ku basore b'Amavubi byari byoroshye cyane, dore ko igitego cya mbere cyabonetse k'umunota wa 16 gitsinzwe na Bizimana Djiahad, ibitego byabaye nkibiza bikurikiranye kuko k'umunota wa 27 gusa Amavubi yarabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Meddie Kagere n’umutwe.

nta munota waciyemo Tuyisenge Jacques aba atsinze igitego cya gatatu, U Rwanda rwari rumaze kwizera gukomeza mu kindi cyiciro cy'amajonjora, mbere y'uko igice cya mbere kirangira Tuyisenge Jacques yatsinze igitego cya 4 k'umunota wa 33, igice cya mbere cyaje kurangira gutya ari ibitego 4 by'Amavubi k'ubusa bwa Seychelles.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe y'U Rwanda igishaka ibitego, ibi byaje kuyihira kuko k'umunota wa 52 gusa Meddie Kagere yahise atsinda ikindi gitego cyabaye icya gatanu, k'umunota wa 56 gusa Mukunzi Yannick yahise atsinda igitego cya gatandatu, umukino ugiye kurangira Hakizimana Muhadjiri yahise atsinda ikindi gitego cyari icya karindwi muri uyu mukino.

u Rwanda ruba rwegukanye itsinzi y'ibitego 10-0 mu mikino yombi,ni mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyizabera muri Quatar muri 2022.

Abakinnyi 11 babanjemo k'uruhande rw'Amavubi

Kimenyi Yves (GK.18), Ombolenga Fitina 13, Emery Bayisenge 15, Rwatubyaye Abdul 22, Imanishimwe Emmanuel 2, Mukunzi Yannick 19, Bizimana Djihad 4, Muhire Kevin 11, Tuyisenge Jaques (C,9), Meddie Kagere 5 na Hakizimana Muhadjili 10.




Abakinnyi 11 babanjemo k'uruhande rwa Seychelles