Igitera indwara zifata imyanya y'ibanga ku bagore n'uburyo zakwirindwa

yanditswe na Muhawenimana Clarisse

6/2/2019 saa 13:00






indwara zifata imyanya y'ibanga ku bagore ni zimwe mu ndwara zihangayikisha abagore k'urwego rwo hejuru, bimwe mu bimenyetso utagomba kwirengagiza igihe cyose ubibonye
1.kocyerwa mu gitsina

2.kuzana uduheri mu gitsina ukumva ushaka kudushima

3.amatembabuzi mu gitsina adasanzwe kandi afite impumpuro mbi

4.kumagara mu gitsina

zimwe mu ndwara zibasira imyanya yibanga y'abagore harimo vaginose na mycose, Docteur, FALCONE HERRNBERGER, umu Gynecologue, yasobanuye itandukaniro ry'izi ndwara aho yagize zose ni indwara zibasira igitsinagore, gusa Mycose ni igihe ikintu kimeza nk'igihumyo( champignons) kiba kiri mu gitsina cy'umugore imbere kigatera gusohoka kw'ibintu bitose bifite ibara ry'umweru kandi binuka,iyi ndwara izwi ku izina rya candida albicans.

mu gihe Vaginose yo ari ama bacterie ayitera, k'umuntu uyirwaye mu gitsina cye haba hasohoka umwuka mubi umeze nk'amafi yaboze. nayo ikaba izwi nka gardnerella vaginalis.

Mycose niyo ndwara ikunze kwibasira abagore cyane cyane abatarageza imyaka yo gucura (menopause),abagore batwite ndetse n'abagore barwaye diabete nibo biba byoroshye gufatwa n'iyi ndwara kuko Champignons zikunda isukari na oestrogènes, izi Champignons kandi zikunda ahantu hakonje cyane.

mu gihe Vaginose yo yibasira abagore bagejeje igihe cyo gucura (menopause),kuko bo baba bafite n'ikibazo cyo kuba nta bubobere bafite mu gitsina.

izi ndwara zombi zishobora gufata umuntu mu gihe bacterie nzfite akamaro ziba mu gitsina zahungabanye ari zo zitwa (flore vaginale ).

inama zo gukurikizwa kugira ngo izi ndwara zirindwe

1.kwirinda kwambara imyenda y'imbere itose, ku bantu bakina umukino wo koga, bagomba kwirinda gutindana imyambaro boganye.

2.kwambara amakariso akoze muri cottons

3.kwirinda koga isabune mu gitsina

4.kugirira isuku ihagije imyenda y'imbere ndetse n'ibitambaro byo kwihanaguza.

5.Gufura neza ukanika ku zuba imyenda y'imbere ndetse n'ibitambaro byo kwihanaguza amazi.

6.ku bana b'abakobwa bakiri bato izi ndwara baziterwa no kwisukura nabi bavuye mu bwiherero,mu gihe aba yihanaguye avana inyuma ajyana imbere,bacterie zigahita zijya mu gitsina bikamutera indwara,mu gihe umuntu avuye mu bwiherero aba agomba kwisukura neza abyitayeho kugira ngo hatagira bacterie zinjira mu gitsina bikamuviramo indwara.

7.kwirinda kwambara imyenda igufashe cyane ikoze mu bwoko bwa synthétique.

8.kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n'umuntu mutashakanye

9.kwitwararika mu gihe ugiye mu bwiherero rusange

Igihe cyose ubonye ibimenyetso bidasanzwe ni byiza guhita ujya kwa muganga

references:

1.Borges S, Silva J, Teixeira P. The role of lactobacilli and probiotics in maintaining vaginal health. Archives of Gynecology and Obstetrics. 2014 Mar;289(3):479-89.

2.Lasarte S, Samaniego R, Salinas-Muñoz L, et al. Sex hormones coordinate neutrophil immunity in the vagina by controlling chemokine gradients. Journal of Infectious Diseases. 2016 Feb 1;213(3):476-84.

3.Merenstein D, Hu H, Wang C, et al. Colonization by Candida species of the oral and vaginal mucosa in HIV-infected and noninfected women. AIDS Research and Human Retroviruses. 2013 Jan;29(1):30-4.

4.Ohmit SE, Sobel JD, Schuman P, et al. Longitudinal study of mucosal Candida species colonization and candidiasis among human immunodeficiency virus (HIV)-seropositive and at-risk HIV-seronegative women. Journal of Infectious Diseases. 2003 Jul 1;188(1):118-27.

KWAMAMAZA