Ibimenyetso n'ibyo wakora ukirinda umunaniro ukabije

yanditswe na Muhawenimana Clarisse

4/2/2019 saa 5:00






umunaniro n'umuhangayiko ni bimwe mu bintu bibangamira abantu benshi, bamwe bakabura uko babicyemura abandi bakirengagiza yuko bafite uwo munaniro bikarangira bibagizeho ingaruka zikomeye zirimo kurwara indwara z'umutima,kurwara umutwe udakira,kubura ibitotsi,kwibagirwa n'ibindi,

ibimenyetso ushobora kugira ukabona ko ufite ikibazo cy'umunaniro:kubura ibitotsi, kurya cyane cyangwa kunanirwa kurya,kugira isereri,kumva utishimye, kutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina kubashakanye. bimwe mu bintu bishobora gutuma utagira ikibazo cy'umunaniro n'umuhangayiko ukabije

1.Kwirinda gukoresha cyane imashini(computer)amasaha menshi cyane cyane aya mbere yo kuryama. ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Gothenburg , muri Suède bwetekanye ko gukoresha imashini cyane utaruhuka,cyangwa gukoresha imashini cyane amasaha ya mbere yo kuryama bigira ingaruka k'umuntu bikaba byamutera kurwara indwara y'umunaniro ukabije.abantu bakaba bagirwa inama yo kuzimya byibura imashini mbere y'isaha imwe ngo baryame.

2. kutavugira umwanya munini kuri telephone,no kutayikoresha amasaha y'ijoro mbere yo kujya kuryama.

3.gukora imyitoza ngororamubiri

4.kurya neza,ni ukuvuga kurya indyo yuzuye

5.gutembere,ukaba uretse ibyo wakoraga byakunanije,ukava mu rugo ukajya gutemberera ahandi hantu, ni ibintu byiza bizagufasha kugabanya umunaniro ugasubira mu mirimo yawe umeze neza.

6.kwirinda kwimura imirimo yagakozwe uwo munsi ngo uyishyire undi munsi, kuko ibi bizatuma ugera umunsi wo kubikora usange byabaye byinshi cyane,ariho uzabura aho guhera ubikora bikuviremo umunaniro, inama wagirwa niba utekereje gukora ikintu uyu munsi cyangwa ufite gahunda yo kugikora uyu munsi gikore utarindiriye kucyimura.

7.Kuryama amasaha ahagije mu ijoro, ni kimwe bizatuma uruhuka neza utandukane n'ikibazo cy'umunaniro,kuryama igihe gihagije mu ijoro ku muntu mukuru ni ukuryama amasaha ari hagati ya 7 ndetse 8.

8.kwirinda inzoga,itabi ndetse n'ibindi biyobyabwenge byose biri mu bintu byagufasha guhangana n'ikibazo cy'umunaniro.

KWAMAMAZA