Ibimenyetso bishobora kwereka umugore ko yasamye

yanditswe na Muhawenimana Clarisse

12/2/2019 saa 00:00






Umugore utwite hari byinshi aba agomba kwitwararika,kugira ngo adahungabanya umwana atwite,kuko ubuzima bwose umugore abayemo atwite bugira ingaruka nziza cyangwa mbi ku mwana atwite.

kandi ni byiza cyane ko umugore utwite aba agomba kujya kwa muganga kandi akareba umuganga w'inzobere mu ndwara z'abagore ari we umu gynécologue .

ni ibihe bimenyetso bishobora kukwereka ko wasamye?

1.kubura imihango

kubura imihango ntabwo ari ikimenyetso cyerekana ko buri gihe umuntu yasamye, kuko ashobora kuyibura kubera izindi mpamvu zitandukanye, zirimo umunaniro ukabije, guhangayika, guhindura ubuzima wari ubayemo.

igihe cyose ubonye wabuze imihango ni byiza kujya kwa muganga kugira ngo umenye neza niba warasamye cyangwa ari iyindi mpamvu.

2.Mu gihe wabuze imihango ushobora kubona hari ibindi biri kuza ukikanga ko ari imihango igiye kuza, bisa nka Malon, cyangwa nk'umutuku uvanze n'umukara.

mu gihe ubonye ko ufite ibi bimenyetso icyiza nuko wajya kwa muganga mu gihe waba ucyeka ko wasamye.

3.Kubabara mu kiziba k'inda.

iyo umugore yasamye mu kwezi kwa mbere umugore atangira kubabara mu kiziba k'inda,kuko nyababyeyi iba iri kwaguka yitegura kwakira umwana.

4.kubyimba ndetse no kubabara amabere.

iyo ufite ibimenyetso byose biri aha hejuru,hakiyongera ho kubabara amabere ndetse no kumva utonekara amabere, uba ugomba kwihutira kujya kwa muganga kuko amahirwe menshi nuko waba warasamye.

5.Gucyenera kujya ku bwiherero kenshi ugiye kunyara.

ibi ni bimwe mu bimenyetso uba utagomba kwirengagiza mu gihe cyose ubibonye.

bimwe mu bintu by'ingenzi umugore utwite aba agomba kwitwararika

1. umugore utwite aba agomba kwirinda guca mu cyuma cya radiographies
2. kwirinda kunywa itabi ndetse n'ibisindisha

kunywa itabi ndetse n'ibisindisha ku mugore utwite ni ikibazo gikomeye kuko bigira ingaruka ku mwana uri munda, bikangiza imikurire y'ubwonko bwe ndetse na bimwe mu bice by'umubiri we .

3. kwirinda kunywa ikawa nyinshi

umugore utwite aba agomba kwirinda kunywa ikawa nyinshi, kuko iyo abirenzeho bimuviramo kubyara umwana utagejeje igihe,cyangwa akabyara nabi.




4.kuronga neza imboga n'imbuto

umugore utwite aba afite ubudahangarwa buri hasi, biba byoroshye gufatwa n'indwara iyari yo yose iterwa n'umwanda, biba byiza rero ko umugore utwite aba agomba kwitwararika ku isuku y'ibyo arya, akaronga neza imbuto mbere yo kuzirya kandi akanaronga neza imboga mbere yo kuziteka, akibuka no gukaraba intoki buri gihe mbere yo kurya.

5.umugore utwite aba agomba kunywa amazi byibura litiro imwe n'igice n'ebyiri ku munsi