Ibikorwa bitandukanye byaranze umwaka wa 2018, byabereye mu ishuri rya Wisdom Schools n'amafoto

yanditswe na Muhawenimana Clarisse

6/2/2019 saa 10:00






Ishuri rya Wisdom Schools, ni ishuri mpuzamahanga ryashinzwe mu mwaka wa 2008,rifite amashami mu turere dutandukanye,turimo Musanze,Burera,Rubavu,Nyabihu, rikaba rifite abarimu mpuzamahanga, bigisha mu ndimi mpuzamahanga zirimo,icyongereza,igifaransa,igishinwa,igiswahili ndetse bakanigisha mu rurimi rw'ikinyarwanda. uburere n'uburezi bifite ireme nibyo byagejeje iri shuri k'uruhando mpuzamahanga,umwihariko wo gutsindisha ijana ku ijana iri shuri riwufite kuva ryashingwa.

umwaka wa 2018,ni umwaka waranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo:

1. ingendoshuri

abanyeshuri bakoze ingendoshuri mu bice bitandukanye by'igihugu kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza amasomo bahabwa mu ishuri,abanyeshuri basuye ibirunga, berekwa zimwe mu nyamaswa zirimo inkende, burira ikirunga cya Bisoke, ibi byose byari bigamije gufasha abana kumenya ibice bitandukanye bigize U Rwanda ndetse no gusobanukirwa neza ibyo bigira mu ishuri nkuko bitangazwa n'umuyobozi w'ishuri Nduwayesu Elie.

amwe mu mafoto yaranze uru rugendoshuri



















2.Gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amashuri y'incuke muri Wisdom Schools

ni igikorwa cyavuzweho na benshi kandi kigenda kinashimwa na bamwe mu babyeyi kuko babona ko guha umwana urangije amashuri y'incuke impamyabumenyi bimutera gukunda ishuri akigana umwete kugira ngo nawe azahabwe impamyabumenyi, bigatuma umwana akura afite ubumenyi bw'ibanze buzatuma akomeza amashuri ye neza bitagoranye.


























3.Gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amashuri abanza ndetse n'icyiciro rusange

abanyeshuri 135 nibo barangije amashuri abanza mu mwaka wa 2018, naho 44 barangiza icyiciro rusange mu ishuri rya Wisdom Schools, kandi aba banyeshuri bose batsinze ijana ku ijana.

amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa































4.Kwigisha igishinwa

umwaka wa 2018, nibwo ishuri rya Wisdom Schools ryatangiye kwigisha ururimi ry'igishinwa mu mashami yabo yose. amwe mu mafoto y'abanyeshuri biga igishinwa







5.Buri kwezi abanyeshuri biga muri Wisdom Schools barasurwa

Ni umuco wa Wisdom Schools ko buri kwezi abanyeshuri basurwa ndetse bakanamurikira ababyeyi babo ubumenyi bakuye mu bumenyingiro bahabwa.










6. Gusura no kuremera abarwayi bo kwa muganga

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Wisdom Schools bagize club y'ubuzima ikorera mu ishuri rya Wisdom Schools baherekejwe na bamwe mu barimu babo basuye ndetse banaremera abarwayi bo mu bitaro bya Ruhengeri.

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa































KWAMAMAZA