Ibibazo by'ingenzi ukwiye kwibaza mbere yo gufata icyemezo cyo gukundana n'umuntu

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

12/3/2019 saa 18:00






Hari igihe umukobwa n'umuhungu bafata icyemezo cyo gukundana ariko mu by'ukuri bataziranye,batabona umwanya uhagije wo kuba bari kumwe, urukundo rwabo bakabona ruri kugenda rukura ariko mu byukuri nta muntu uzi mugenzi we imyitwarire ye ndetse n'ibyo yanga cyangwa akunda.

bikagera aho bafata umwanzuro wo kubana,ndetse bakabana,iyo bamaze kubana ibintu byinshi birahinduka, nibwo atangira kumenya mugenzi we neza. ni hahandi uzasanga abantu babana ariko nta byishimo birangwa mu rugo rwabo, ndetse n'urukundo rwabo rugatangira gukonja.

Ariko hari ibibazo ushobora kwibaza by'ingenzi mu gihe ubona uri mu rugendo rw'urukundo, nubwo bitagufasha kumenya umuntu wese. bizagufasha kumenya bimwe by'ingenzi bishobora kugusenyera.

1.mu gihe ubona ukundana n'umuntu kandi muri mu nzira zo kubana,mugomba kugirana ikiganiro cyimbitse ku bijyanye n'umubare w'abana muzabyara, aho mwifuza gutura.

iyo ibi bintu mutabiganiriyeho mbere, nimumara kubana bishobora kuba amakimbirane, guhuza bikanga,ariko mubaye mwarabiganiriyeho mbere byabafasha gufata ibyemezo mwese muhuriyeho kandi mwaganiriyeho igihe gihagije.

2.Ese muhuje imyemerere

Ibintu bijyanye n'imyemerere bikunze kuba imbogamizi zikomeye iyo abakundana badahuje imyemerere y'idini basengerano,igihe cyo gutegura gahunda zo kubana ugasanga bibaye ikibazo, biba byiza iyo iyi ngingo mwayiganiriyeho, mugafata umwanzuro w'icyo muzakora.mushobora kubana mudahuje imyemerere ariko muba mugomba kubiganiraho ku buryo buri wese yemera kandi akubaha imyemerere ya mugenzi we

3.Ese umukunzi wawe akunda umuryango wawe n'inshuti zawe?

Ibi uba ugomba kubigenzura hakiri kare ukabimenya, mu gihe usanze adakunda umuryango wawe, ndetse n'inshuti zawe, menya impamvu zaba zibitera ndetse urebe nuko wakemura icyo kibazo,kuko ntabwo wabana neza n'umukunzi wawe mu gihe atagukundira umuryango ndetse n'inshuti zawe.

4. Ese umukunzi wawe arakubaha?

Hari abakundana ariko umwe muri bo atubaha mugenzi we, baba bari mu rugo cyangwa bari mu bandi.

KWAMAMAZA