Hamwe mu hantu hatangaje kuri iyi si

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

4/5/2019 saa 8:00



1.umusozi wa Mont Roraima

Ni umusozi uherereye k'umupaka wa Brésil, Guyana ndetse na Venezuela,ni umusozi utangaje kubera uburyo uteye ndetse n'ibihu bikikije agasongero k'uyu musozi.







2.Rio Tinto

Rio Tinto ni agace gaherereye mu majyepfo y'iburengerazuba bw'umusozi wa Sierra Morena muri Andalousie. imyunyu ngungu myinshi kandi itandukanye iba iri muri aya mazi, cyane cyane urutare,ari byo bituma amazi atukura,acide iba muri aya mazi iri hejuru cyane ari nabyo bituma uyu mugezi utangaje.




3.Ikirwa cya Pâques

kuri iki kirwa hari ibibumbano bifite uburebure bwa metero enye,gusa kugeza ubu nta muntu n'umwe uzi uko ibi bibumbano byahageze,n'impamvu byubatswe,n'uburyo byahageze.







4.Racetrack Playa

Racetrack Playa ni agace gaherereye muri California hakaba harahoze ikiyaga ariko kiza kuma uko iminsi yagiye ishira, igitangaje muri aka gace ni uburyo haba amabuye agenda yo ubwayo ndetse agasiga aciye inzira aho yanyuze,umuyaga uba muri aka gace niwo utuma aya mabuye agenda, dore ko umuyaga waho uhuha ku birometero 145 ku isaha. amwe muri aya mabuye hari iripima pound 600.







source: geology.com

voyagerloin.com