Ese koko ikoranabuhanga rya Cryonics rizatuma abantu bapfa bakongera bakazuka

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

21/5/2019 saa 10:00






Cryonics ni ijambo rifite inkomoko mu gihugu cy'Ubugereki "kryos" bisobanuye ubukonje, Cryonics ni ikoranabuhanga rikoreshwa hakonjeshwa imibiri y'abantu bapfuye ku bukonje bungana na degere 196 ° munsi ya zero,ibi bikorwa hari icyizere cyuko iyi mibiri ikonjeshejwe izongera ikagarurwa mu buzima.ibi bigakorwa mu gihe umuntu yapfiriye kwa muganga kandi mu buryo bwemewe n'amategeko.

Cryopreservation cyangwa kubika umuntu cyangwa tumwe mu turemangingo tw'umuntu byatangiye gukoreshwa mu mwaka w'1954, ubwo hatangiraga gukonjeshwa intanga, ziza no guterwa abagore 3, nyuma y'imyaka umunani igitecyerezo cyo gukonjesha imibiri y'abantu bapfuye cyazanywe na porofeseri wa kaminuza ya Michigan witwa Robert Ettinger.

aho nyuma yaje kujya kureba ikigo gikonjesha kitwa Cryonics Institute,aho nanubu akonjesheje.

mu kwezi kwa kane mu mwaka w' 1966, umuntu wa mbere yarakonjeshejwe nubwo bitamaze igihe kirekire kuko yakonjeshejwe amezi abiri gusa,naho umuntu wa mbere wakonjeshejwe bateganya ko hari icyizere cyuko azagarurwa mu buzima ni uwitwa Dr James Bedford hari mu mwaka w'1967, ubwo yari amaze gupfa yishwe na cancer,ni nawe muntu wenyine wakonjeshejwe mbere y'umwaka w'1974 akaba akiri mu byuma bikonjesha.




ibyuma bikonjesha imibiri y'abantu bapfuye

mu mwaka wa 2014 abantu bagera kuri 250 barakonjeshejwe muri leta zunze ubumwe za Amerika, abashakashatsi muri iri koranabuhanga ritaragerwaho bemeza ko umuntu ashobora kubaho niyo ubwonko bwe bwaba bwarangiritse cyane.

ubu bushakashatsi bukaba butegereje irindi koranabuhanga ryahazaza rizabufasha gusana ndetse no gusimbuza tumwe mu turemangingo turwaye,twangiritse cyangwa se tubura mu muntu.

ibigo bine ku isi nibyo bikora ibijyanye no gukonjesha imibiri y'abantu mu rwego rwo kwiringira ko bazagarurwa mu buzima,bitatu biri muri Leta zunze ubumwe za Amerika ikindi kimwe kiri mu Burusiya.

Icyamamare Walt Disney ntabwo ari mu mubare w'abantu bapfuye imibiri yabo igakonjeshwa nkuko bamwe babitekereza, ahubwo umurambo we waratwitswe ivu rishyirwa mu irimbi ryitwa Forest Lawn Memorial Park Cemetery riherereye muri California.




abaganga bari gutegura umuntu ugiye gukonjeshwa




source:

1.infobarrel.com

2.express.co.uk

3.ripleys.com

4.news.com.au

5.Butler K (1992). A Consumer's Guide to "Alternative" Medicine. Prometheus Books. p. 173.

6.Death To Dust: What Happens To Dead Bodies? 2nd Edition, Chapter 7: Souls On Ice.

7.Drexler, Eric (1986). "Chapter 9: A Door to the Future". Engines of Creation. Anchor Press/Doubleday. pp. 130-146.

8. Mikkelson, David (19 October 1995). "FACT CHECK: Was Walt Disney Frozen?". Snopes. Retrieved 21 January 2019.