Agace kitwa Area 51 kabitse ayahe mabanga

yanditswe na Ndayisaba Jacques

28/7/2019 saa 8:30






Area 51 ni agace gaherereye muri leta zunze ubumwe za Amerika, mu majyepfo y'umujyi wa Nevada,mu bilometero 134 mu majyaruguru y'iburengerazuba bw'umujyi wa Las Vegas, akaba ari agace gakomeye kigisirikare cya Ammerika hakaba hakorerwa imyitozo ya gisirikare,

ubusanzwe aka gace kitwa Homey Airport (KXTA) cyangwa Groom Lake, igisirikare cya Amerika United States Air Force (USAF) cyabonye aka gace mu mwaka w'1955, Area 51 ikaba igabana umupaka n'agace kitwa Yucca Flat kazwiho kugeragerezwamo intwaro.

nkuko bitangazwa na CIA izina Area 51 ryagaragaye mu nyandiko za CIA mu ntambara ya Vietnam yabaye mu mwaka w'1955 Ugushyingo tariki ya 1 kugeza mu mwaka w' 1975 muri Mata tariki ya 30.

CIA yashinze Groom Lake cyangwa Area 51 mu mwaka w' 1955 muri Mata kugira ngo hajye habera igerageza ndetse n'imyitozo ya gisirikare,Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Dwight D. Eisenhower (1953–61) yatanze uburenganzira bwuko iri gerageza rigomba kubera muri Area 51 mu mushinga wiswe Project AQUATONE igerageza rikaba ryarahise ritangira muri Nyakanga 1955.

Aka gace kakaba gakorerwamo indege zifashishwa mu ntambara, muzahise zitangira kuhakorerwa harimo A-12 izwi ku izina rya OXCART,ndetse na F-117.

aka gace kakaba karindiwe umutekano mu buryo buhambaye,kuba ibikorerwamo bidashyirwa ahagaragara nibyo bituma bamwe bavuga ko kabitse amabanga menshi yewe ko habarizwa ibivejuru ( aliens ).

mu mwaka w'1989 umugabo witwa Robert (“Bob”) Lazar yabwiye televiziyo yo muri Las Vegas ko yakoze kuri tekinologi y'ibivejuru muri aka gace ka Area 51.kuva ubwo abantu batangiye kuvuga ko babona ibintu badasobanukiwe mu kirere bigenda nk'indege hafi y'agace ka Area 51.

kugeza ubu ntabwo bizwi impamvu aka gace kitwa Area 51.




Source

1.britannica.com

2. Rich, Ben R; Janos, Leo (1994). Skunk Works: A personal memoir of my years at Lockheed. Boston: Little, Brown. p. 57.

3. Jacobsen, Annie (2012). Area 51: An Uncensored History of America's Top Secret Military Base. Back Bay Books.