Abanyeshuri biga muri Wisdom bagaragaje icyo bakuye m'ubumenyi ngiro bahawe

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

16/9/2018 saa 18:30






Ibi babyerekanye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nzeli 2018,mu kigo cy'amashuri cya Wisdom School giherereye i Musanze, cyari igikorwa aho abanyeshuri berekaga ababyeyi babo ibyo bamaze kugeraho babikesha ubumenyi bahabwa n'iri shuri.

Nduwayezu Elie umuyobozi w'iri shuri yagize icyo avuga ku bijyanye n'ibikorwa abanyeshuri berekanye biturutse mu bumenyi bahabwa, aho yagize ati:uyu munsi habaye igikorwa cyo kwereka ababyeyi ibyo abana bamaze kumenya, mu ndimi,muri Science,mwabonye ko abana ba hano ba Wisdom School bashobora gukora isabune ishobora gukoreshwa mu rugo yoza ibintu byose, hari byinshi bashobora gukora,

uyu munsi rero utuma ababyeyi bareba uko uburere n'uburezi bw'abana bigenda byiyongera,ibyo bikanatera n'umwana gukora cyane kuko aba azi ko uburere n'uburezi bwe bukurikiranwa."

yakomeje avuga ko ubumenyi buhabwa abanyeshuri ba Wisdom ari ukugira ngo igihe bazaba batakiri kwiga ubumenyi bahawe buzababesheho kandi bubesheho n'imiryango yabo,ndetse banateze imbere igihugu muri rusange.




Nduwayezu Elie umuyobozi w'ishuri rya Wisdom School

Mugwaneza John Peter wiga mu mwaka wa 3 w'icyiciro rusange ni umwe mu banyeshuri bagaragarije ababyeyi ko bazi gukora isabune, yasobanuye bimwe bakora bifashishije ubumenyi bahabwa mu mu ishuri, aho yagize ati:" Hano muri Wisdom School dufite ubuhanga bujyanye n'ibikorerwa muri Laboratoire, aho tumaze kwiga gukora isabune ,mayonaise yakwifashwa ku bantu bafite uburwayi bw'igifu ntigire icyo ibatwara,usibye ibi ubu tuzi no gukora biogaz."







amasabune y'amazi yakozwe n'abanyeshuri biga mu mwaka wa 3 w'ikiciro rusange mu ishuri rya wisdom School

ababyeyi bashima ibyo Wisdom School ikorera abana,Marcel ni umubyeyi urerera muri Wisdom School yagize icyo avuga k'uburezi n'uburere buhabwa abana muri iri shuri,aho yagize ati:" abana bacu bazi kwisobanura,ntabwo ari umwana wabaza m'ururimi runaka ngo wumva atezwe,nk'iriya sabune bakoze ishobora gukoreshwa mu bintu byinshi,rero muri rusange nashishikariza n'abandi kurerera muri Wisdom, kuko ni ikigo cyiza,cyambereye cyiza cyane."




Marcel umwe mu babyeyi barerera mu ishuri rya Wisdom School

iki gikorwa abanyeshuri bakoze cyo kwereka ababyeyi babo ibyo bamaze kugeraho byahuriranye n'isurwa ry'abana,aho ababyeyi baza gusura abana babo biga muri iri shuri nyuma yo gukora ibizami bakereka ababyeyi babo amanota baba baragize.




ababyeyi bari bakurikiye ibyo abana bari kubereka