Abanyeshuri biga muri Ines Ruhengeri bagaragaje imishinga yabajyana ku isoko ry'umurimo

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

30/11/2018 saa 23:30




Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ugushyingo 2018,Abanyeshuri biga muri Ines Ruhengeri bamuritse imishinga yabajyana ku isoko ry'umurimo, ni igikorwa cyahurijwe hamwe n'umunsi wo gutangiza ku mugaragaro umwaka w'amashuri wa 2018-2019,insanganyamatsiko y'uyu munsi ikaba yagiraga iti:

"shifting from paper to product" bishatse kuvuga kuva mu mpapuro bajya ku musaruro,

Umuyobozi wa Ines Ruhengeri Dr.Hagenimana Fabien yasobanuye impamvu iyi nsanganyamatsiko ari yo yatoranyijwe.aho yagize ati:" twabonye ko muri rusange muri Afurika,iyo bakoze igenzura basanga ama kaminuza uruhare rwayo mu iterambere ry'ibihugu ari ruto cyane ,ugasanga iterambere riragenda inzira yaryo, na Kaminuza zikagenda indi nzira, turavuga tuti rero ducyeneye Kaminuza zifasha ibihugu gutera imbere.

kugira ngo bitere imbere,ducyeneye ko uwashinze Kaminuza aba agamije ko umunyeshuri uvuyemo yitwa umusaruro we,kandi umusaruro ufite agaciro gashobora kujya ku isoko,ariko n'umunyeshuri akaba yarize mu buryo buganisha ku musaruro."

umuyobozi wa Ines Ruhengeri yakomeje agira inama abanyeshuri berekanye imishinga yabo aho yagize ati:"abanyeshuri berekanye imishinga yabo nabasaba gukomeza kugira imitekerereze yimbitse,ibibazo byaho baherereye bikaba amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro kugira ngo babone imishinga ishobora kuzabatunga."

mu rwego rwo gushyigikira abanyeshuri berekanye imishinga yabo,umuyobozi wa Ines Ruhengeri yavuze ko imishinga yabaye iya mbere bagomba kuzayihemba ndetse banayifashe gutera imbere.

umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'amajyaruguru Jabo Paul,yashimiye ishuri rya Ines Ruhengeri kubera ubumenyi batanga ndetse bakanafasha abanyeshuri kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa,kuko bifitiye abaturage akamaro ndetse bikanacyemura bimwe mu bibazo biri mu gace ishuri riherereyemo.

k'uruhande rw'abanyeshuri nabo bashimira ishuri kuba ribashishikariza kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa,ntibugume mu mpapuro gusa ahubwo bukabasha kwiteza imbere ndetse no guhangana ku isoko ry'umurimo.




imwe mu mishinga yagaragajwe n'abanyeshuri







KWAMAMAZA