Abanyeshuri bagize Club y'ubuzima muri Wisdom School ku nshuro ya kabiri baremeye abarwayi bo mu bitaro bya RUHENGERI

yanditswe na IGIHOZO HONNETE

7/6/2019 saa 18:30






Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Kamena 2019, abanyeshuri biga mu ishuri rya Wisdom School bakoze igikorwa cy'urukundo aho bagiye gusura abarwayi barwariye mu bitaro bya RUHENGERI, Umuyobozi w'ishuri rya Wisdom School yasobanuye iby'iki gikorwa aho yagize ati:" Aba ni abana bari muri club y'ubuzima kandi ni abana bashishikajwe no guharanira ubuzima bwabo, ndetse n'ubuzima bwabandi,niyo mpamvu rero bashatse umushinga kuko ubu ni ubwa kabiri kuko n'umwaka ushize basuye ibitaro bya RUHENGERI, bigiye kuba umuco tunabishimira aba bana, kuba batekereza ibijyanye n'ubuzima bw'abantu ndetse n'ubuzima bwabo twumva ari ibyiringiro bikomeye cyane yuko igihugu cyacu mu gihe kiri imbere gikomeje kugira urubyiruko rumeze gutya narwo rukazatanga ubutumwa bizatuma mu bihe birebire U Rwanda ruba U Rwanda rufite abantu bafite imitima yo kwita ku bandi,kandi iyo umuntu yita ku bandi aba yiyitaho ubwe."

yakomeje avuga ko nk'ishuri bakomeje gushishikariza aba bana kugira umutima wo gufasha ,kuko ari abana bategurira kuzavamo abantu bakomeye. nyuma y'ibikorwa byinshi bitandukanye abanyeshuri ba Wisdom School bakunze gukora byo gufasha no kuremera abatishoboye ,kuri iyi nshuro batekereje kujya gusura ndetse no gufasha abarwayi bo mu bitaro bya RUHENGERI,

Ufitinema Uwase Gisele ni umwe mu bahagarariye club y'ubuzima mu ishuri rya Wisdom School,yavuze uko yakiriye iki gikorwa bateguye aho yagize ati:" Ndashimira ababyeyi bacu baradufashije, ikigo nacyo cyaradufashije,njyewe nkukuriye club, isomo nakuye aha ni ugufasha buri wese ntitaye ngo ameze ate,igihe cyose nkajya ngira amarangamutima yo gufasha,natembereye ahantu henshi nabonye ibintu byinshi,bimwe birarenze,twebwe turi mu rugo,ntabwo tujya twiyumvisha ko ibi bintu by'ubuzima bwo hanze bibaho. ariko nk'ishuri ryafashe igihe riza kubitwereka,rero aha umwana akuramo isomo k'uburyo no mu buzima busanzwe umwana akura afasha."

Shinga Bienfait ni umwe mu banyeshuri bagize club y'ubuzima yavuze ko yishimiye uko igikorwa bateguye cyagenze kandi anashimira ababyeyi babafashije bakabaha amafaranga yo kugura ibyo bajyanye muri ibi bitaro,ndetse n'ishuri ribafasha kugira ngo igikorwa baba bateguye kigerweho.

k'uruhande rw'abarwaza n'abarwayi nabo bashimye cyane igikorwa abanyeshuri ba Wisdom School babakoreye banatangazwa n'umutima wo gufasha aba bana bafite, banashimira abarezi babo babatoza urukundo,ndetse banabasaba kuzahorana umutima mwiza bafite wo gufasha. Abanyeshuri ba Wisdom School basuye abarwayi bo mu bitaro bya RUHENGERI ,babashyikiriza ibikoresho by'isuku,ndetse n'ibiribwa birimo imbuto n'amata, byose bifite agaciro k'amafaranga y'U Rwanda ibihumbi magana abiri.







umuyobozi w'ishuri rya Wisdom School Nduwayesu Elie













abanyeshuri bagize club y'ubuzima bashyikiriza abarwayi ibyo babageneye