Abantu barenga ijana muri Mozambique na Zimbabwe bamaze gupfa bazize umuyaga witwa Idai

yanditswe na Clarisse Muhawenimana

17/3/2019 saa 13:00






Abantu barenga 100 bamaze gupfa bishwe n'umuyaga ukomeye witwa Idai mu burasirazuba bwa Mozambique ndetse n'igihugu cy'abaturanyi cya Zimbabwe, abandi nabo bakomeje kubirirwa irengero.

Abayobozi muri Zimbabwe bakomeje kuvuga ko umubare w'abapfuye ukomeje kwiyongera ko ugeze ku bantu 65 mu burasirazuba bw'igihugu.mu gihe muri Mozambique abamaze gupfa bagera kuri 48.

abamaze kubirirwa irengero bari hagati y'abantu 150 na 200 nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru by'Abafaransa AFP.

abanyeshuri babiri nibo bapfuye bagwiriwe n'inkangu ku macumbi yabo,abandi banyeshuri,abarimu n'abayobozi b'ikigo bagera kuri 200 babashije kurokorwa n'abasirikare ku ishuri rya Chimanimani.

umuvugizi wa leta muri Zimbabwe Nick Mangwana yabwiye AFP ko ubutabazi bukomeje gukorwa.zimwe mu mpunzi 300 zari zicumbikiwe mu nkambi ya Tongogara mu majyepfo y'iburasirazuba nabo bagezweho n'ingaruka z'uyu muyaga,inzu 49 nazo zirangirika, Uyu muyaga wahereye muri Mozambique kuri uyu wa kane.




KWAMAMAZA