Ababyeyi barerera mu ishuri rya Wisdom Schools barifuza ko iri shuri ryagumana amacumbi ku banyeshuri biga mu mashuri abanza

yanditswe na Muhawenimana Clarisse

24/2/2019 saa 18:00






Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2019, mu ishuri rya Wisdom Schools ishami rya Musanze hateraniye inama rusange y'ababyeyi isanzwe iba buri kwezi muri iki kigo.

ni inama yari igamije kurebera hamwe uko abanyeshuri batsinze muri iki gihembwe cya mbere ndetse abagiye bagira amanota meza bahabwa ibihembo guhera mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye .

Muri iyi nama hatanzwe umwanzuro wavuye mu nama iheruka yahuje abahagarariye ababyeyi barerera muri Wisdom Schools yabaye tariki ya 17 Gashyantare 2019, ni nyuma yo kumva gahunda ya leta yo gukuraho amacumbi mu mashuri abanza, bikubiye mu itegeko N0 008/2016/Mineduc ryo kuwa 14/11/2016 riri mu igazeti ya Leta ya Repubulika y'U Rwanda"Iteka rya Minisitiri rigena amabwiriza yerekeye ishyirwaho ry'amacumbi y'abanyeshuri mu mashuri abanza n'ayisumbuye"

muri iri tegeko ingingo yaryo ya kabiri, havugwamo impamvu zishobora gutuma amacumbi ku banyeshuri bo mu mashuri abanza agumaho, aho iyi ngingo igira iti:

"Icyakora,iyo hari impamvu zituma habaho abana badashobora kwiga bataha iwabo, Akarere gasaba mu nyandiko Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo kubemerera kwiga bacumbikiwe n'ishuri na yo ikabifatira icyemezo ishingiye kuri raporo yakozwe n'ikigo gifite ireme ry'uburezi mu nshingano zacyo."

Muri iyi nama rusange ababyeyi bifashishije iyi ngingo ya 2 y'iri tegeko bahise bafata umwanzuro wo kwandikira Akarere bakagasaba ubuvugizi muri Minisiteri bw'uko Wisdom Schools yagumana amacumbi ku banyeshuri bo mu mashuri abanza.

bakaba biyemeje guhita bandika vuba bishoboka kuko igihe Minisiteri yatanze cyageze, kuko ingingo ya kane y'iri tegeko Minisiteri itanga igihe ntarengwa.

ingingo ya kane igira iti:" Igihe cyo guhuza imikorere n'ibiteganywa n'iri teka.Amashuri abanza asanzwe acumbikira abanyeshuri ahawe igihe kitarenze imyaka itatu (3) uhereye ku munsi iri teka ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'U Rwanda kugira ngo abe yahuje imikorere yayo n'ibiteganywa n'iri teka.

Ababyeyi bakaba batanze impamvu bafite bumva ko zashingirwaho Akarere kemera ubusabe bwabo, Mukamana Donathille ni umubyeyi uhagarariye abandi babyeyi barerera mu ishuri rya Wisdom Schools, yagize ati:"Iri shuri ryakiraga abana baturutse hirya no hino ku isi, ryakiraga abana batabana n'ababyeyi babo,ababyeyi bafitanye amakimbirane bazanaga abana babo hano bakiga batuje,none ubu dufite agahinda kenshi cyane,turatakamba, turatakambira Akarere nako katugire hejuru muri Minisiteri,

Wisdom Schools ifite abana bafite ababyeyi baba hanze y'U Rwanda,Wisdom Schools ifite abana bafite ababyeyi bakora akazi gatuma bajya mu butumwa hanze y'U Rwanda,iyo abo bana bari hano mu kigo, ikigo kirabarera,kuko nabo ni ababyeyi."




yakomeje avuga ko Wisdom Schools ifite ibisabwa byose kugira ngo umwana abeho neza, aho yagize ati:"abana bacu banywa amata, barya neza, barerwa neza, kandi bakanakurikiranwa mu masomo yabo."

Manirafasha Jean Claude ni umubyeyi urerera muri Wisdom Schools, akaba atuye mu karere ka Nyamasheke,intara y'Iburengerazuba avuga ko abana be yari yarabajyanye kwiga mu gihugu cy'igituranyi cya Uganda ariko akaza kubakurayo kuko yari yamenye ko Wisdom Schools ifite amacumbi ndetse n'uburezi bufite ireme.


yakomeje avuga ko amacumbi mu mashuri abanza navanwaho yiteguye gusubiza abana be mu bihugu byo hanze y'U Rwanda,yakomeje asaba Minisiteri y'uburezi ko yakwemera ubusabe bw'ababyeyi barerera muri Wisdom Schools ubundi iri shuri rikagumana amacumbi ku banyeshuri biga mu mashuri abanza.

KWAMAMAZA