AS Kigali ihagamye APR FC iri kurugamba rw’igikombe cya shampiyona

yanditswe na Ndayisaba Jacques

3/5/2019 saa 18:30






Kuri uyu wa 5 nibwo hakinwa umukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona y’U Rwanda Azam Rwanda premier LEAGUES ,uyu munsi utangiye ikipe ya AS Kigali ihagamye ikipe ya Apr FC banganya ibitego 2-2.

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali Inyamirambo,ikipe ya APR FC niyo yatangiye neza muri uyu mukino iza no kubona igitego k'umunota wa 27 w’umukino ,igitego cy’atsinzwe na Byiringiro,nyuma y'iki gitego ikipe ya AS Kigali yabaye nkikangutse irasatira igenda ihusha uburyo bwari bwabazwe biciye kuri Ndarusanze Jean Claude, Amakipe yaje kujya mu karuhuko APR FC ariyo iyoboye n'igitego 1.

As Kigali yagarutse mu cya kabiri ishaka igitego cyo kwishyura biza no kuyihira k'umunota wa 48 itsinda igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Ndarusanze Jean Claude bakunze kwita Rambaramba amakipe yombi yahise anganya igitego 1-1 umukino wahise usubira irudubi amakipe akomeza gusatirana, As Kigali yasaga nkaho igice cya 2 ari icyayo yaje kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga nuko ibona igitego cya 2 k'umunota wa 85 cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim.

Nyuma y’iminota ibiri gusa ikipe ya APR FC nayo yahise ibona igitego cyo kwishyura k'umunota wa 87 cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri kuri pase yarahawe na Ombolenga, umukino waje kurangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2 .

Uku gutakaza kwa APR FC kwatumye imibare iba myinshi ku ikipe ishaka igikombe cya shampiyona aho ikipe ya Rayon sport iramutse itsinze ikipe ya police fc yahita ifata umwanya wa mbere ikaba yaba irusha ikipe ya APR FC inota rimwe .

APR FC nubwo itabonye amanota 3 ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona byagateganyo n'amanota 59 mu gihe Rayon Sports itarakina umukino w'umunsi wa 26 yo ifite 57 .

Ikimikino y'umunsi wa 26 uko izakomeza .

Ku wa Gatanu

- APR FC 2-2 AS Kigali

Ku wa Gatandatu

- AS Muhanga vs SC Kiyovu (Stade Muhanga)

- Marines FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda)

Ku Cyumweru

- Espoir FC vs Bugesera FC (Stade Rusizi)

- Mukura VS vs Musanze FC (Stade Huye)

- Etincelles FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda)

- Sunrise FC vs Amagaju FC (Nyagatare)

- Police FC vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro)